HomePolitics

Arsenal irateganya guhagarika amasezerano ya ‘VISIT RWANDA’

Ikipe ya Arsenal biravugwa ko iri guteganya guhagarika amasezerano ya ‘Visit Rwanda ‘ yari ifitanye na leta y’u Rwanda mu gihe uyu mwaka w’imikino wa 2024-25 waba ugeze ku musozo ndetse ikaba iri no gutegura ubundi buryo bwo gushaka abandi baterankunga .

Inkuru y’umunyakuru Isaan Khan w’ikinyamakuru Daily Mail cyandikirwa mu Bwongereza yemeza ko iyi kipe ibarizwa mu murwa mukuru w’Ubwongereza , London itazongera gusinyana andi masezerano yari ifitanye n’u Rwanda yo kwamamaza ibirango bya ‘VISIT Rwanda ‘ ku myambaro ndetse no muri sitade mu gihe aya masezerano bifitanye magingo aya azaba ageze ku musozo .

Ikipe ya Arsenal yari ifitanye amasezerano ya VISIT RWANDA na leta y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2018 ndetse ubwo basinyanaga bwa mbere , impande zombi zasinyanye imyaka itatu yaje kongerwa muri 2021 agezwa muri 2025 .

Amakuru avuga ko impamvu nyamakuru yo guhagarika amasezerano ari uko Arsenal igiye kubona undi muterankunga uzajya utanga angana n’ubwikube kabiri kuyo u Rwanda rwatangaga kuko bivugwa ko azajya atanga angana na miliyoni 20 z’amapawundi ku mwaka mu gihe u Rwanda rwahaga Arsenal Miliyoni 10 ku mwaka .

Ubwo itangazamakuru ryabazaga abayobozi ba Arsenal ko ibi bishoboka ntacyo bigeze babitangazaho gusa bivugwa ko Arsenal yifuza ko abaterankunga bose bayo bazamura ingano y’amafaranga bayihaga bijyanye nuko nayo yazamuye urwego ku magingo aya kuko iri guhatanira ibikombe bikomeye nka Uefa Champions League na Premier League icya rimwe .

Kurundi ruhande hari n’indi baruwa guverinoma ya DRC yandikiye ba nyiri Arsenal [ umuryango w’aba Kroenkes ] uyisaba guhagarika amasezerano bafitanye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja ko rugira uruhare mu guhangabanya umutekano warwo .

Amashusho y’ikipe ya Arsenal itsinda ibitego 7 kuri 1 PSV muri champions League

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *