Watch Loading...
FootballHomeSports

Arne Slot utoza Liverpool yashimangiye ko ukwishimira igitego kwa Trent Alexander-Arnold bifite icyo bivuze ku hazaza he

Arne Slot utoza Liverpool yashimangiye ko kwishimira igitego kwa Trent Alexander-Arnold nijoro mu mukino wa Liverpool yatsinzemo West Ham ibitego 5-0 yashakaga kubwirwa abafana ibyo bakeneye kumenya byose ku bijyanye n’ejo hazaza mu gihe havugwa amakuru ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid.

Amakuru yaturukaga mu binyamakuru byandikirwa mu gihugu cya Espagne birimo Mundo Deportivo na Marca mu minsi yashize byo byashimangiraga ko Alexander-Arnold yamenyesheje Liverpool ko afite umugambi wo kujya  muri Real Madrid mu mpeshyi ya 2025 .

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Westham kuri iki cyumweru  akanashyiramo amanota umunani hagati ye n’ikipe imukurikiye ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza,Arne Slot yavuze ku bivugwa ku bijyanye n’ejo hazaza ha Mohamed Salah, Virgil van Dijk na Alexander-Arnold.

Aho yagize ati : ‘Oya, sinkeka ko ari bibi na gato. Akina neza rwose, ‘ Ubwo yari abajijwe ku kibazo cya Alexander-Arnold na Salah na Van Dijk.ubwo yaganiraga na Sky Sports nyuma y’umukino wabereye kuri sitade y’umurwa mukuru w’u Bwongereza Londres .

Arne yakomeje ati : ‘Yatsinze igitego cyiza kandi uburyo yacyishimiye  ntekereza bifite igisobanuro ubwabyo   mu buryo buhagije rwose.

Ikimenyetso uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza yakoze benshi bagisobanuye mu buryo bwo kwamagana ibihuha  biherutse kuvugwa ku bijyanye n’ejo  he hazaza muri Liverpool.

Mu gihe hasigaye amezi atandatu gusa mumasezerano ya Trent Arnold muri Liverpool ngo arangire, hakomeje kuvugwa ko uyu musore wimyaka 26 azahitamo gusohoka mu kipe ya Liverpool .

Kuri ubu bivugwa ko ibiganiro  ku masezerano hagati ye ya byahagaze mu byumweru bishize kimwe n’abarimo Mohamed Salah Hamed Mahrous Ghaly, bakunze kwita Mohamed Salah cyangwa Mo Salah ndetse na Virgil van Dijk .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *