Apr yongeye gupyinagariza Kiyovu sports ku mwanya wa nyuma
Ku munsi wejo ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe ibitego 3-0 n’ APR FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa Rwanda Premier League bikomeza kuyishyira ahabi cyane ku rutonde rwa shampiyona ndetse abafana bayo banatabariza perezida wa Repubulika.
Uyu mukino wari wahawe abasifuzi mpuzamahanga aba bari bongeye kugaruka mu kazi i Kigali nyuma yuko batari babonetse ngo basifure umukino wa Rayon Sports na Apr.
Abo ni Rulisa Patience naho abasifuzi bo ku ruhande ni Umutesi Alice na Mukirisitu Ange Robert. Umusifuzi wa Kane ni Kayitare David naho Komiseri w’Umukino ni Kayijuka Gaspard.
Igitego cya mbere cya Apr cyatsinzwe na Kapiteni aho yari ahawe umupira na Tuyisenge Arsene ku munota wa 45 maze Claude Niyomugabo maze ahita atsinda igitego cya mbere.
Bahise berekana iminota 4 y’inyongera, maze ubwo hari hasize ibiri (2) gusa, Tuyisenge Arsene yahereje umupira Mahamadou Lamine Bah acenga neza ahita aboneza umupira mu rushundura ku ishoti rikomeye yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina.
Uko umukino wazamukaga byatumaga Umutoza Darco Novic atangira gukora impinduka ku bakinnyi, aho yakuyemo Dushimimana Olivier bakunze gutazira ‘Muzungu’ akinjiza Kwitonda Alain ‘Bacca’ wakinaga umukino we wa mbere w’irushanwa muri uyu mwaka w’imikino.
APR FC yakomeje gusatira kenshi ariko igitego kikabura, maze Umutoza Darco Novic yongera gusimbuza, akuramo Tuyisenge Arsene na Mahamadou Lamine Bah yinjiza Mamadou Sy na Mugiraneza Frodouard.
Nyuma gato iyi mpinduka ibaye ni bwo Ramadhan Niyibizi yateraga ishoti rikomeye maze atsindira APR FC igitego cya 3.
Ubwo umukino wasatiraga umusozo hongeye gukorwa impinduka yari na yo ya nyuma, aho havuyemo Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert hakinjira Chidiebere Johnson Nwobodo na Ishimwe Jean René wakinaga umukino we wa mbere w’irushanwa muri uyu mwaka w’imikino.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongerwaho iminota itatu yabonetsemo amahirwe ubugira kabiri kuri APR FC n’inshuro imwe kuri Kiyovu Sports ariko apfa ubusa, bituma umukino urangira ari ibitego 3-0.
Abafana ba Kiyovu sports bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo atabaza Perezida Kagame bavuga ko ikipe yabo iri mu manga.
Ubu butumwa bwagiraga buti “Nyakubabwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, abakunzi ba Kiyovu Sports turatabariza ikipe yacu, ngo mudukure mu manga turimo.”
Kiyovu sports iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona n’amanota arindwi gusa. Iyi kipe iri mu bibazo bikomeye yatewe n’imyenda yari ibereyemo abahoze ari abakinnyi bayo.