APR FC iritegura gusinyisha umusimbura wa Taddeo Lwanga

Ikipe ya APR FC iri hafi kurangiza ibiganiro byo gusinyisha Ronald Sekiganda, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Uganda wakiniraga SC Villa, aho azasimbura mugenzi we Taddeo Lwanga uheruka gutandukana n’iyi kipe.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye shampiyona y’u Rwanda 2024–2025, yemeza ko Sekiganda yamaze gusezera ku ikipe ya SC Villa ndetse n’abafana bayo, anagaragaza ko agiye gushaka indi ntambwe mu mwuga we.

Taddeo Lwanga, wari umaze imyaka ibiri muri APR FC, yarangije amasezerano ye, aho yayikiniye mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, harimo CAF Champions League. Ubuyobozi bwa APR FC ntibwigeze butangaza ko bugiye kongera amasezerano ye.

Ronald Sekiganda, w’imyaka 24, ni umwe mu bakinnyi babaye inyenyeri muri SC Villa ndetse akanahabwa umwanya uhagije mu ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes.

Naramuka asinyiye APR FC, azaba abaye Umugande wa gatatu mu bakinira iyi kipe, nyuma ya Denis Omedi na Hakim Kiwanuka.

Iyi transfert ije mu gihe amakipe menshi akomeje kwiyubaka mbere y’itangira ry’undi mwaka w’imikino, aho APR FC isa nk’ishaka gukomeza kugumana umuvuduko wayihesheje igikombe.

 Abasesenguzi bavuga ko Sekiganda afite ubushobozi bwo kuziba icyuho cya Lwanga, bitewe n’ubunararibonye afite haba muri shampiyona ya Uganda ndetse no mu mikino mpuzamahanga.

Ibiganiro biracyakomeje, ariko amakuru yizewe avuga ko isinywa ry’amasezerano rishobora gutangazwa mu minsi mike iri imbere.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *