HomeSports

APR FC bidasubirwaho yanyujijweho akanyafu iterwa mpaga

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC” yatewe mpaga nyuma yo gukinisha umubare w’abakinnyi w’abanyamahanga urengeje ku mu kino banganyijemo na Gorilla FC.

Hari ku munsi wa karindwi w’ashampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Rwanda Premier League” umukino wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium ukaba wari umukino wa Gatatu w’ashampiyona ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu biyigira imwe mu makipe afite ibirarane byinshi muri uyu mwaka w’imikino.

Muri uwo mu kino nibwo ku burangare bwa team Manager wa APR FC Rtd.Captn. Eric Ntazinda ikipe ya APR FC yisanze iri gukinisha abakinnyi barindwi b’abanyamahanga mu kibuga mu gihe kingana ni iminota irindwi yose .

Nyuma y’umukino ikipe ya Gorilla FC yahise itanga ikirego irega APR FC ko yakinishije abakinnyi b’abanyamahanga barengeje umubare wabemewe inasaba ko yahabwa amanota atatu y’umukino imbumbe[Ikipe y’igihugu z’Igihugu igaterwa mpaga].

Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024 byemejwe ko APR FC yatewe mpaga y’ibitego bitatu ku busa(3-0) birumvika inamburwa inota rimwe yari yabonye.

Ikipe y’igihugu z’Igihugu “APR FC” izagaruka mu kibuga ku munsi wejo ku wa Kane tariki ya 07 Ugushyingo 2024, bakirwa na Vision FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *