Antonio Guterres yikomye ibihugu byinangiye gutanga umusanzu wabyo wo kugarura amahoro ku isi

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye [UN] , Bwana Antonio Guterres yatangaje ko ubutumwa bw’uyu muryango bwo kugarura amahoro hirya no hino ku isi buri guhura n’ikibazo cy’amikoro ahanini gituruka ku bihugu binyamuryango byinangira gutanga umusanzu wabyo ku gihe .

Ubutumwa bwo kugarura amahoro bwa UN hirya no hino ku isi buri guhura n’ikibazo cyo kubura amafaranga ahagije yo kugura ibikoresho bihagije ndetse no kwishyura bimwe mu bihugu biba byatanze ingabo zabyo nkuko byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wawo .

Ibi Guterres yabitangarije mu gihugu cy’Ubudage ahaberaga inama y’intumwa z’ibihugu binyamuryango ku rwego rwa za Minisiteri yigaga ahanini ku bijyanye no kongera imbaraga mu kurinda umutekano no guhosha amakimbirane hirya no hino ku isi .

Uyu Muyobozi wa UN yerekanye ko kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi ari mwe mu nzira idatwara amafaranga menshi bijyanye nuko ibihugu bifatanyariza hamwe uwo mugogoro w’amafaranga ashorwamo gusa ariko ko ishoboka mu gihe ibihugu byose byabigira ibyabyo nubwo hari bimwe bikomeje kwinangira ndetse bikanavunira ibiti mu matwi ku ngingo irebana no gutanga umusanzu ngarukamwaka wabyo byemeye bikanawusinyira.

kuri ubu ishami rishinzwe ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa bya gisirikare byo kugarura amahoro bya UN hirya no hino ku isi ryemeza ko ibihugu birimo DRC , Kosovo , Central African Republic , Sudan Y’epfo ,Lebanon , Cyprus na Kosovo aribyo bifite umwenda munini w’umusanzu wabyo bitari byatanga ndetse kutayatanga byagabanije ingengo y’imari yashorwagamo ku kigero cya 8.2 ku ijana ugereranije n’umwaka wabanje .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *