Antonio Guterres yasabye u Rwanda na M23 kubaha ubusugire bwa DRC
Umunya – Portigal , Antonio Guterres usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yatangaje ko ubusugire bw’ubutaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bugomba kubahirizwa .
Antonio yatangarije ibi mu nama ya 38 idasanzwe y’inteko y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe iri kubera i Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia .
Antonio Guterres yanatangaje ko afite ubwoba bw’uko akarere kose gashobora kuza kototerwa n’ibikorwa by’iterabwoba niba umutwe wa M23 we yemeje ko uterwa inkunga n’u Rwanda ukomeje ibikorwa byo gukomeza kwigarurira uduce muri DRC .
Kuri we atangaza ko abaturage bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakomeje guhura n’ihohoterwa rikabije n’urugomo bakorerwa n’umutwe w’inyeshyamba za M23 .
Uyu munyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yanatangaje ko intambara zigomba kwirindwa uko byagenda kose ndetse kandi hakagabanwa gukoreshwa inzira za gisirikare mu gukemura iki kibazo .
Uyu muyobozi kandi yanasoje avuga ku myanzuro y’inama ihuriweho ya SADC na EAC irimo guhagarika imirwano , gushyiraho agahenge ndetse no gusubukura ibiganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi , yanongeyeho ko igihe kigeze kugirango hashyirwe mu bikorwa izi ngamba zafatiwe muri iyi nama .