
Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyigikiye ko Afrika igira ibyicaro bibiri bihoraho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kw’isi.Iyi nteko igira n’ibindi bihugu icumi, bihagarariye imigabane yose y’isi, bigenda bisimburana buri myaka ibiri. Muri byo, bitatu biba ari iby’Afrika.
Uretse Afrika, hari n’ibindi bihugu nabyo bisaba icyicaro gihoraho. Ni nk’Ubuhinde, Ubuyapani, n’Ubudage, n’ibindi byo muri Amerika y’Epfo n’ibirwa bya Caraïbes.
Ambasaderi w’Amerika muri ONU, Linda Thomas-Greenfield, yabitangaje mu nama nyungurana bitekerezo y’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa “Council on Foreign Relations” cyazobereye mu birebana na politiki mpuzamahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’imibanire y’amahanga, gifite icyicaro gikuru mu mujyi wa New York.
Kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko, ibihugu by’Afrika, biramutse bibonye ibyicaro bihoraho, ntibyagira rya jambo ry’ubudahangarwa bita veto. Ryihariwe n’ibihugu bitanu, ari byo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Uburusiya n’Ubushinwa. Ni byo byonyine bifite icyicaro gihoraho mu Nteko ya ONU ishinzwe umutekano kw’isi.
ONU igizwe n’ibihugu 193. Inama rusange yabyo imaze imyaka irenga 10 ihora yiga umushinga wo kuvugurura akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekeno kw’isi, ari narwo rwego rwawo rukomeye kurusha izindi, ivugururwa, ariko kugeza ubu byarananiranye.
Ibi iki gihugu cy’igihangange kibitangaje nyuma yuko Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu gihe Afurika yahabwa imyanya ibiri ihoraho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, umwe ukwiye guhabwa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), undi ibihugu byo kuri uyu mugabane bikajya biwusimburanaho.Umunyakenya uyobora ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga, CIC (Center on International Cooperation), Ambasaderi Martin Kimani, yagaragaje ko Afurika ikwiye kwitondera icyemezo cy’ibihugu bitanu bifite imyanya ihoraho muri aka kanama (P5) cy’uko yahabwa imyanya ibiri.
Uyu mudipolomate yasobanuye ko hadakozwe impinduka muri AU, guha ibihugu bibiri bya Afurika imyanya ihoraho bishobora kuba intandaro yo gucikamo ibice muri uyu mugabane.
Ambasaderi Kimani yagize ati “Hatabayeho amavugurura aboneye muri AU, icyemezo cya Amerika cyakwakirwa, umuryango ugahinduka itsinda ry’ibigugu bibiri n’ibindi bihugu bito 53, bigatera ugucikamo ibice, bikanacagagura intego iduhuza.”
Uyu mudipolomate yagaragaje ko guha Afurika iyi myanya bikwiye kujyana n’icyerekezo cyo kwishyira hamwe ibihugu byayo bimaranye igihe, ubwigenge bw’uyu mugabane na bwo bugakomeza gusigasirwa.
Abona ko mu gihe ibihugu bya Afurika byabona imyanya ihoraho, bishobora kudakorera mu nyungu rusange z’umugabane, kandi ko mu gihe byaba bitoranywa, hari impungenge z’uko ibihugu byacikamo ibice, bikaba ngombwa ko ibihugu bikomeye ku Isi byinjira muri iki kibazo.
Perezida Kagame yasubije Ambasaderi Kimani ko nta gihugu cya Afurika gikwiye kuzagira umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ahubwo ko igikwiye ari uko byazajya biwusaranganya.
Yagize ati “Umwanya umwe uhoraho ukwiye kuba uwa Komisiyo ya AU, undi ukajya uhabwa igihugu cya Afurika mu buryo bwo gusimburana!!! Ntabwo ukwiye guhabwa igihugu kimwe burundu!”