HomePolitics

Amerika yirukanye Ambasaderi w’Afurika y’epfo imuziza kwanga Trump

Ubuyobozi bwa Leta zunze bw’Amerika bwatangaje ko Ambasaderi w’Afurika y’Epfo witwa Ebrahim Rasool yirukanywe muri iki gihugu kubera ko yagaragaje ko yanga iki gihugu n’ubuyobozi bwacyo buyobowe na Donald J. Trump .

Nkuko yabicishije ku rukuta rwe rwa X , Marco Rubio usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko Bwana Ibrahim Rasool wari uhagarariye inyungu z’igihugu cya Afurika Y’Epfo nta ikaze iryo ari iryo ryose agihawe muri Amerika .

Rubio yashinje Ebrahim Rasool kuba umunyapolitiki wabaswe n’ingengabitekerezo ishingiye ku moko ndetse ngo kandi wanga Amerika na Donald Trump anongeraho ko nta nibindi biganiro bizigeraha bibaho bigamije kumusabira imbabazi kubera ko guhera igihe yabitangarije atemerewe kongera gukandagira ku butaka bw’iki gihugu .

Uyu munyabanga mukuru wa USA yanongeye kwitsa ku magambo Bwana Rasool yavugiye ku gitangazamakuru cya Breitbart cyizwiho kubogamira ku ruhande rw’ishyaka ryatsinzwe ry’abademokarate , aho uyu mugabo yavuze ko Trump yibye amatora ndetse ko yatsindishije Kamala Harris inkomoko ye y’ubwirabura mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mpera za 2024 .

Ukwirukanwa kwa Rasool muri Amerika bije byiyongera mu bindi byemezo byinshi byafashwe n’Amerika ku butegetsi bwa Trump bifatirwa Afurika Y’epfo nyuma yuko iki gihugu kibarizwa mu majyepfo y’umugabane w’Afurika gifashe uruhande rwo gushyigikira ko hubarizwa uburenganzira bwa muntu ku baturage bo muri Palestine ndetse cyikanashinja Israel n’Amerika ubufatanye mu gukora ibyaha by’intambara mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha [ ICC ].

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *