Amerika yatesheje agaciro visa z’abaturage ba Sudani yepfo

Umunyamabanga mukuru wa  Leta zunze ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Amerika igiye gutesha agaciro viza zahawe abafite pasiporo bose bakomoka muri Sudani y’Amajyepfo kubera ko iki gihugu  cyanze kwakira abaturage bacyo birukanwe muri Amerika.

Ku munsi wejo ku wa gatandatu tariki ya 6 Werurwe ,nibwo Rubio yemeje ko Amerika  igiye gutesha agaciro kandi igahagarika itangwa rya VISA  ku baturage bose baza muri iki gihugu baturutse muri Sudani y’Amajyepfo.

Aho yagize ati : “ ndagaya guverinoma y’inzibacyuho ya Sudani yepfo kuba  itarigeze yemera gutahuka kw’abaturage bayo birukanwe muri Amerika “. nkuko yabitangarije CNN .

Kurundi ruhande ariko leta ya Sudan ivuga ko politiki  nshya y’abinjira n’abasohoka muri Amerika ya Perezida Donald Trump igamije gukuraho abimukira badafite ibyangombwa muri Amerika ko ariyo ntandaro y’ibi byose ndetse bagakomeza bavuga ko batazi neza niba nabo baturage babegekaho bahafite inkomoko.

Avuga kuri iki kibazo ,Rubio yagize ati : “Igihe kirageze ngo Guverinoma y’inzibacyuho ya Sudani y’Amajyepfo ihagarike kwifashisha Amerika nk’urwitwazo .

“Buri gihugu kigomba kwemera gutahuka kw’abaturage bacyo mu gihe  ikindi gihugu, barimo nk’impunzi cyabirukanye  “.

Ibi bije mu gihe ubwoba bw’imirwano ikaze bugenda bwiyongera muri Sudani yepfo kubera ko hakomeje kugaragaza ibimenyetso simusiga ko  intambara y’abenegihugu ishobora kongera kwaduka.

Ku ya 8 Werurwe, Amerika yategetse abakozi bayo bose badakora muri sevizi  z’ubutabazi bari muri Sudani y’Amajyepfo kuvayo bwangu  kubera intambara iri kuhatutumba .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *