Umujyanama mukuru wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump muri Afurika yasabye u Rwanda guhagarika inkunga yose rwahaga umutwe wa M23 ndetse rukanavana ingabo zarwo mu burasirazuba bwa DRC bwangu .
Bwana Massad Boulos, usanzwe ari Umujyanama mukuru wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump muri Afurika, yatanze iki cyemezo gikaze kuri leta ya Kigali, aho yayisabye ko ihagarika inkunga yose yahaga M23 kandi ikavana ingabo zayo mu burasirazuba bwa DRC.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Washington ku munsi wejo ku wa kane, tariki ya 17 Mata,nibwo iki cyifuzo cy’ubuyobozi bwa Trump kuri Kigali cyatanzwe.
Aya magambo aje nyuma y’iminsi mike Massad Boulos abonanye na Félix Tshisekedi i Kinshasa na Paul Kagame i Kigali kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano muri ntara za Kivu zose .
Mu kiganiro n’abanyamakuru, iyi ntumwa ya White House yagize ati: “iyi ntambara imaze igihe kinini, imyaka irenga 30. Igihe kirageze ngo tuyirangize.”
Massad Boulos yashimangiye ko ubuyobozi bwa Trump butekereza inzira zose z’ubukungu n’ububanyi n’ububanyi n’amahanga mu kwimakaza amahoro muri DRC no mu karere k’ibiyaga bigari.
Amagambo akomeye y’umudipolomate aje nyuma gato y’uko igihugu cye gifatiye ibyemezo abayobozi bamwe bo mu Rwanda bagize uruhare mu gutera inkunga ingabo za Kigali bivugwa ko bafatanya n’inyeshyamba za M23, mu gutera DRC no guhungabanya inzego zayo.