Amerika yahitanye abarwanyi 37 b’umutwe wa Al-Qaeda mu bitero bitandukanye iherutse kugaba muri Siriya
Igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko cyahitanye abarwanyi benshi bo muri ISIL (ISIS) n’umutwe witwaje intwaro witwa Al-Qaeda mu bitero bibiri bitandukanye muri uku kwezi muri Siriya.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru, Ubuyobozi bukuru bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika (CENTCOM) bwavuze ko igitero kinini cy’indege ku nkambi ya kure ya ISIL iherereye muri Siriya rwagati ku ya 16 Nzeri cyahitanye nibura abakozi 28, barimo abayobozi bakuru bane.
Iri tangazo ntirigaragaza abantu bishwe ariko rivuga ko iki gitero kizahungabanya ISIL , sibyo gusa ndetse iki gitero kizanakoma mu nkokora ubushobozi bwo gukora ibikorwa binyuranyije n’inyungu z’Amerika, ndetse n’abafatanyabikorwa bayo .
CENTCOM yavuze kandi ko igitero cyagabwe mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Siriya ku ya 24 Nzeri cyahitanye abarwanyi icyenda, barimo Marwan Bassam ‘Abd-al-Ra’uf, umuyobozi mukuru wa Hurras al-Din ushinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare bituruka muri Siriya.
Iki cyari igitero cya kabiri cyibasiye ubuyobozi bukuru bw’umutwe uhuriweho na al-Qaeda mu mezi menshi. Muri Kanama, CENTCOM yatangaje iyicwa rya Abu-Abd al-Rahman al-Makki mu gitero cyagabwe muri Siriya.
Amerika ifite ingabo zigera kuri 900 muri Siriya, ndetse n’umubare w’amasezerano utaramenyekana yashyiriweho umukono muri iki gihugu cyo muri Asia. Amerika Ivuga ko ingabo zayo ziri mu butumwa bwo gutanga inama no gufasha ibihugu by’ibanze bigerageza gukumira ISIL ko itazongera kubaho, mu 2014 ikaba yaranyuze mu bice bya Siriya ndetse na Iraki bituranye.
Guverinoma ya Siriya yagaragaje inshuro nyinshi ko itemera uruhare rw’Amerika muri Siriya kandi isaba ko ingabo zayo zavaho nubwo ibi byanyuze mu gutwi kumwe kwa leta zunze ubumwe z’Amerika bigasohokera mu kundi nkaho batabyumvishe.