HomePolitics

Amerika; Ukuriye ikipe irinda aba Perezida n’ababayebo Kimberly Cheatle Yeguye mu nshingano.

Kimberly Cheatle yatangaje ibaruwa ye y’ubwegure mu nshingano zo kuyobora aka gatsinda karinda abakuru b’iki gihugu cy’igihangage nyuma y’iminsi mike hageragejwe iyicwa rya Donald Trump ubwo yiyamamazaga muri Leta ya Pennsylvania.

Iki gitutu yagitewe nk’abakuru ba guverinoma ndetse na banyamategeko bakomeje kwerekana uburangare bukomeye kukurinda Trump bibaza ukuntu umwicanyi yarinze kugera aho aregera amasasu menshi akayarasa batarabasha kumubona ko harimo kutita ku nshingano.

Kimberly Cheatle,yatangaje mu ibaruwa ye yegura ko atandukanye n’iritsinda aremerewe n’umutima,gusa ko yanze gukomeza kwambika icyasha aka gakipe k’ibanga karinda abaperezida.

Yagize Ati” Mu bihe byashize habaye ibikomeye biremerera umutima wange, ndetse mfata umwanzuro nk’uyu ukomeye wo kuva kuri izi nshingano nk’umuyobozi wanyu.”Kuya 13/07/2024,ubwo habaga kugerageza kwica trump Kimberly yahawe ubutumwa buvuga ko bananiwe kurinda abayobozi ba Amerika.

Ronald Rowe wari usanzwe ari umuyobozi wungirije w’iki kigo yahise afata inshingano zo kuba umuyobozi mukuru Kandi yakomeje yizeza ko bagiye kongera kubaka ikizere gikomeye ku baturage ba Amerika mu gukomeza kurinda abaperezida, abahoze aribo, n’abandi banyacyubahiro Aho muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Kugerageza kwica Donald Trump byabaye ku wa 13/07/2024 aho Thomas Mathew Crook yarashe amasasu menshi rimwe rigafata ugutwi Kwa Donald Trump abantu babiri bahasiga ubuzima,Cheatle yahise atangaza ko ntawundi wayobora uyu mutwe neza nkawe gusa nyuma y’igitutu birangiye Yeguye kuri uyu mwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *