Ambasaderi Ernest Yaw mu nshingano nshya zo guhagararira Ghana mu Rwanda

Ernest Yaw watorewe guhagararira Ghana mu Rwanda yashyikirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane impapuro zimwemerera guhagararira Ghana mu Rwanda Olivier Nduhungirehe.
Yaw yatorewe kuba Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda muri Kamena 2024 akaba yari asanzwe ari Ambasaderi wungirije w’igihugu cyabo muri Turikiya.
Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira Ghana mu Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yamushimiye ikizere yagiriwe anamubwira ko umubano w’ibihugu byombi uri gutera imbere ku buryo bushimishije.
Umubano hagati y’u Rwanda na Ghana umaze igihe kitari gito,ukaba ushimangirwa n’ibikorwa bitandukanye ibihugu byombi bikorana ndetse n’amasezerano agiye atandukanye basinyana mu bihe bigeye bitandukanye.
Mu masezerano ibihugu byombi bigirana twavugamo nk’ayubufatanye muri serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, mu bigendanye n’igisirikare n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’abikorera ku giti cyabo.
Igihugu cy’u Rwanda gifitanye umubano mwiza kandi wihariye na Ghana, ibi bikaba byongera iterambere ry’ibi bihugu byombi.