HomePolitics

Amb. Nduhungirehe yerekeje mu nama yiga ku mutekano wa DR Congo muri Amerika

Kuri uyu wa 27 Werurwe, Olivier Nduhungirehe minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yerekeje muri leta zunze ubumwe z’Amerika munama ya Loni ivuga ku bibazo by’umutekano biri muri DR Congo.

Aka kanama k’umutekano kwisi kagiye guteranira muri lete zunze ubumwe z’Amerika kabuga kibazo biri kuri DR Congo, nyuma yuko umwe mubayobizi mu ishyaka riri kubutegetsi muri Amerika Ronny Jackson kumunsi aherutse gutangariza abanyamerika ko, leta ya DR Congo ntabushobozi ifite bwakura M23 muduce yigaruriye. 

Hitezwe ko muri ino nama minisiti w’Ububanyi n’amahanga n’ubutweterane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, aribuze gushimangira uruhare leta ya DR Congo igomba kwikemurira ibibazo byayo aho kubyegeka ku Rwanda nkuko bisanzwe.

Ni nyuma yuko leta ya DR Congo yahise isubiza yikoma uyu Ronny Jackson kubyo yari yatangarije abanyamerika, byongera uruntu runtu kumubano w’ibihugu byombi.

Leta ya DR Congo yo ntihwema gushinja u Rwanda kugira uruhare mugufasha umutwe wa M23, Mubyo yita kugirango ikomeze isahure mitungi kamere ibarizwa muri icyo gihugu.

Leta ya DR Congo Kandi ikomeje umubano w’ihariye n’igihugu cy’u Burundi dore ko, minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DR Congo aherutse guhura na perezida Ndayishimiye w’u Burundi, ukomeje gushinja u Rwanda kugira umugambi wo gukoresha RED-tabara umutwe urwanya leta y’u Burundi, nubwo iyi RED-tabara yahakanye gufashwa n’u Rwanda.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *