Amavubi yatakaje umukino w’ingenzi mu rugendo rwerekeza muri AFCON Morocco 2025

Kuri uyu wa Kane Ikipe y’igihugu Amavubi yatsindiwe n’ikipe y’igihugu ya Libya igitego kimwe kubusa maze ikizere cyo kwerekeza mu gikombe cya Afurika karayoyoka
Mbere y’itangira ry’umukino, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo mu gihe igihugu cya Libya cyo, cyari ku mwanya wa nyuma mu itsinda D riyobowe na Nigeria ikurikiwe na Benin.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler Torsten, yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’ikipe yabanjemo ku mukino wa Benin uheruka, u Rwanda rutsinda
Abari babanjemo kuruhande rw’amavubi : Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad wari Kapiteni, Samuel Gueulette, Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.
Ni n’umukino wari ufite icyo uvuze dore ko Amavubi yari yiyemeje gutahanira amanota 3, gusa mbere y’uko umusifuzi ahuha mu ifirimbi, habanje kwibuka Anne MBONIMPA iherutse kwitaba Imana ndetse akaba yari ashinzwe ibijyanye n’iterambere rya ruhago muri football.
Mu gice cya mbere cy’umukino abakinnyi barimo Samuel Guelette, Nshuti Innocent na Mutsinzi Ange Jimmy babonye uburyo bwashoboraga kuvamo amahirwe y’ibitego, gusa habura uwakohereza mu izamu.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye banganya ubusa ku busa , ndetse mu ntangiriro z’igice cya kabiri kigitandira habaye impinduka zitandukanye aho, Kwizera Jojea yasimbuwe na Olivier Dushimimana bakunze kwita muzungu maze Samuel Guelette asimburwa na Muhire Kevin ndetse aba bakinnyi barimo: Muhire Kevin Manzi Thierry, Mugisha Gilbert bagiye bahusha uburyo bwinshi bwari bwabazwe.
Nubwo Libya itaremye uburyo bwinshi bw’ibitego imbere y’izamu ry’Amavubi, byayisabye kugera ku munota wa 84 w’umukino kugirago ibone igitego cy’intsinzi ndetse kinashimangira amanota atatu yayo imbumbe .
Kurundi ruhande Ku munota wa 88 byashobokaga ko, Amavubi yabona igitego, biturutse kuri corner yatewe neza maze Olivier ‘(Muzungu) awushyize ku mutwe urarenga.
Iyi ni intsinzwi yashegeshe bikomeye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda dore ko, abafana bari baje ku bwinshi kwihera ijisho umukino imbonankubone
U Rwanda biracyashoboka kujya mu gikombe cya Afurika kizabera Morocco 2025 birashoboka n’ubwo nyuma yo gutsindwa na Libya inzira yahise ifungana.

Emmanuel Imanishimwe yagaragaje urwego ruri hejuru