Amavubi ya Adel Amrouche ntakozwa ibyo kubona atatu imbumbe !
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ imaze kunganya n’ingona za Lesotho igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026 giteganijwe kuzabera muri bihugu bitatu birimo USA , Canada na Mexico.
Mbere y’uyu mukino , abari muri sitade bagiye bihera ijisho ibirori bitandukanye birimo gususurutswa na Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne binyuze mu gucuranga indirimbo zitandukanye, ndetse akanyuzamo akabyina.

Uyu ni umukino wari wayobowe n’umusifuzi w’Umunya-Cameroun, Effa Essouma Antoine Max Depadoux.
Kuruhande rw’amavubi , Umutoza Adel Amrouche yahisemo gukinisha: Ntwari Fiacre ,Omborenga Fitina , Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange , Manzi Thierry (c) ,Mugisha Bonheur , Hakim Sahabo , Muhire Kevin , Kwizera Jojea , Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Kurundi ruhande ,Umutoza wa Lesotho, Leslie Notsi, yahisemo gukinisha: Sekhoane Moerane (c), Malane , Rethabile , Mkwanazi, Thabo , Matsau , Kalake , Toloane , Lemohang Bereng na Neo .
Iminota 40 y’umukino, Amavubi akomeje gusatira Lesotho bikomeye ariko kuboneza mu izamu ni ikibazo. pic.twitter.com/C9fnrcaD8S
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 25, 2025
Igitego amavubi kimwe rukumbi amavubi yatsinze muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 57 ‘ w’umukino cyatsinzwe na Kwizera Jojea waherukaga gutsinda Lesotho muri Afurika y’Epfo, muri Kamena 2024 wongeye guhagurutsa abafana ku mupira yinjiranye asize ubwugarizi bwa Lesotho, aroba umunyezamu wari wasohotse.
Mu minota icumi ya nyuma nko ku munota wa 82 , ingona za Lesotho zaje kubona igitego cyo kwishyura , cyinjijwe neza cyane na Fothoane ku mupira atsindiye mu rubuga rw’amahina anyuze mu rihumye ubwugarizi bw’Amavubi.

Kunganya uyu mukino bitumye Amavubi agira amanota umunani, anganya na Benin. Afurika y’Epfo yakomeje kuyobora Itsinda C n’amanota 13 nyuma yo gutsinda Benin ibitego 2-0. Nigeria yagize amanota arindwi nyuma yo kunganya na Zimbabwe igitego 1-1.