
Mu kanya gashize , Amavubi amaze gutsinda Super Eagles ya Nigeria ibitego 2-1, ariko abura amahirwe yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2025 nyuma y’uko Libya inaniwe gutsinda Bénin kuko byanganyije ubusa ku busa ,uyu mukino ukaba wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Godswill Akpabio .
Igice cya mbere cy’uyu mukino w’Umunsi wa Gatandatu mu Itsinda D mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, wahuje Nigeria n’u Rwanda, cyarangiye ari 0-0.
Gusa ku munota wa 72′ , igitego cya mbere cy’Amavubi cyinjiye gitsinzwe na Mutsinzi Ange kuruhande rw’u Rwanda cyaje cyishyura icya Nigeria cyari cyatsinzwe na Samuel Chukwueze ku munota wa 59 ‘.
Naho ku munota wa 75′ uwitwa Nshuti Innocent ashyiramo agashyinguracumu k’igitego cya kabiri , Gusa birangiye u Rwanda rubuze itike yo kuzakina #CAN2025 nyuma yo gusoreza ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Nigeria na Benin.
Nigeria yasoje ifite amanota 11, ikurikiwe na Bénin yagize amanota umunani, u Rwanda na rwo rugira amanota umunani mu gihe Libya yasoje ifite amanota atanu. Ibihugu bibiri bya mbere muri iri tsinda D ni byo bizitabira CAN 2025 muri Maroc.
Kurundi ruhande ariko Ikipe y’igihugu ya Nigeria yakinnye n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yari idafite bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba zayo barimo Ola Aina, Stanley Nwabali na Ademola Lookman .
Umunyezamu Stanley Nwabali we yabuze se ku ya 14 Ugushyingo ubwo Nigeria yakinaga na Benin none akaba yahawe uruhushya n’umutoza Augustine Eguavoen kujya kureba umuryango we ndetse no kwitekerezaho muri bihe arimo bitoroshye.
Ku mukinnyi ukina imbere Ademola Lookman, we ntabwo yigeze yitoreza hamwe na bagenzi be kuva iyi kipe yagera muri Uyo [ agace iyi ikipe ikambitsemo ] ku wa gatanu nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Benin.
Bivugwa ko Imvune y’uwitwa Ola Aina yaba ari baringa ahubwo yahamagawe n’umutoza Nuno Espirito Santo utoza ikipe ya Nottingham Forest mu rwego rwo gukomezanya imyitozo na bagenzi bitegura umukino w’ishiraniro bafitanye n’ikipe ya Arsenal kuri sitade ya Emirates tariki ya 23 /Ugushyingo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza izwi nka English Premier League .
