HomePolitics

AMATORA MURI AMERIKA : Nyuma yo kubyemeranyaho n’umuryango we ;perezida Biden azakomeza guhatanira ku mwanya wa Perezida

Akanama ka abagize umuryango wa Perezida Joe Biden kamaze kwemeza ko agomba kutava ku izima mu kwiyamamariza ku mwanya wa perezida nubwo Biden yitwaye nabi cyane ndetse agakubitwa incuro na mugenzi we Trump bahanganye mu kiganiro mpaka giherutse kubera kuri CNN i Atlanta.

Umuryango wa Perezida w’Amerika ndetse akaba n’umudemokarate , Joe Biden wamushishikarije gutera utwatsi ibyo abamusaba kureka kwiyamamaza nyuma yuko yitwaye nabi cyane mu kiganiro mpaka na Donald Trump wo mu ishyaka ry’abarepubulikani bahanganiye umwanya wa perezida.

Ibi bije nyuma y’uko umunsi wo ku cyumweru yawumaranye na benewabo mu mwiherero bivugwa ko bamushishikarije gukomeza guhatana, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru CBS News cya hariya muri leta zunze ubumwe.

Hanabayeho guhangayika muri bamwe mu bo mu ishyaka rye, nyuma y’uburyo yitwaye muri icyo kiganiro mpaka cyo mu mujyi wa Atlanta, muri leta ya Georgia, cyabayemo kuvuga ategwa ndetse akanyuzamo akavuga ibidasobanutse.

Amakusanyabitekerezo yakozwe kuva icyo gihe yumvikanisha ko impungenge ku myaka ye [afite imyaka 81] –zikomeje kwiyongera.Ikusanyabitekerezo ryakozwe na CBS News ryatangajwe ku cyumweru rigaragaza ko 72% ry’abiyandikishije gutora bemeza ko Perezida Biden adafite ubuzima bwo mu mutwe no gusobanukirwa bwatuma aba Perezida w’iki gihugu sibyo gusa kuko hafi kimwe cya kabiri cy’abatora b’abademokarate bavuze ko akwiye kureka kwiyamamaza.

Bitihise ariko ubutumwa buva mu itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwe hamwe n’ubuva mu muryango we, ni uko akiri we cyizere cyiza cyane cy’iryo shyaka cyo gutsinda Trump.iyi nama ye n’umuryango we mu rugo rw’umwiherero wa perezida ruherereye i Camp David, muri leta ya Maryland, mbere kwari guteganyijwe nk’igikorwa cyo gufatwa amafoto n’umufotozi w’ibyamamare Annie Leibovitz. Jill, umugore wa Biden, abana be n’abuzukuru ni bamwe mu bari bahari. Jill Biden yabwiye ikinyamakuru Vogue mu kiganiro kuri telefone ari i Camp David ati: “Ntituzareka irya minota 90 [y’ikiganiro mpaka] ngo isobanure imyaka ine amaze ari perezida.”

Yavuze ko bazakomeza guhatana, yongeraho ko umugabo we “buri gihe azakora icyiza cyane ku gihugu”.Uko gushishikarizwa n’umuryango we ngo agume mu kwiyamamaza, kwatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru the New York Times, nyuma kwemezwa na CBS News.

Izi mpungenge ku bakandida bombi ;Biden arusha Trump imyaka itatu gusa kuko we afite imyaka 78 – zari zisanzwe zihari mbere y’ikiganiro mpaka cyo ku wa kane.

Biden yatanagaje ko ntagutezuka ku mugambi wo kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *