Amatora ararimbanyije muri Amerika: Ese ni Trump cyangwa ni Harris ugomba gusimbura Joe Biden?
None ku wa 5 Ugushyingo, abaturage ba Leta Zunze Ubumwe Z’Abanyamerika babyukiye mu gikorwa cyo gutora ugomba gusimbura Joe Biden ucyuye igihe muri iyi Manda y’imyaka ine iri imbere. Kamara Harris ndetse n’uwahoze ari perezida Donald Trump imitima yavuye mu bitereko iratera yibaza ugomba gutsinda.
Abaturage hirya no hino bagaragaye mu buryo butandukanye batora cyane cyane aberekezaga ku biro by’itora ndetse n’abatoraga mu buryo bw’ikoranabuhanga. Izi ngeri nyinshi z’abaturage zishyigikiye Kamara Harris ku ruhande rumwe mu gihe kurundi ruhande Trump wanahoze ari perezida w’Amerika nawe ubwe afite abafana batari bake.
Hashize igihe kirenga amezi atandatu amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abanyamerika avugwa cyane mu bitangazamakuru byose by’Isi, amatora atanga igisobanuro gikomeye ku bagomba kugena uko umugabane ndetse n’isi muri rusange biyoborwa. Inshingano ziba zigiye guhabwa abademokarate cyangwa aba Repubulikani?
Kimwe mu bikomeza aya matora hari ukuba inzego nyinshi zaragiye zitangaza ko Kamara Harris ashobora kuzayegukana, akaba yaba abaye umugore wa mbere waba uyoboye iki gihugu cy’igihange.Kamara Harris usanzwe ari visi perezida wa Joe Biden urangije manda ye bisobanura ko nawe ubwe Politiki y’Amerika ayumva neza cyane.
Tugarutse ku byaranze Kwiyamamaza Kwa bano bakandida, Kamara Harris yeretswe urukundo n’abantu benshi bafite igisobanuro kuri politiki y’iki gihugu.
Kamara Harris kandi yasabye abaturage kumenya ko igihe kigeze ngo bashirike ubwoba bahitemo umugore ukwiriye kuyobora iki gihugu, yunzemo Ati” Niteguye kuba umugore wa mbere uyoboye Amerika.”
Harris wabonye amahirwe yo guhagararira ishyaka rye mu gihe Joe Biden yari yaneshejwe bikomeye na Trump mu biganiro mpaka, arasabwa gukora ibishoboka byose akerekana ubushobozi bwe, kugira ngo impamvu yatumye perezida Joe Biden arekura ubutegetsi igaragare inatanga igisubizo cyiza ku ishyaka.
Donald Trump we yakomeje kwizeza ko iyi nsinzi ayiteze mu gihe muri iki gihe cya nyuma yasabye abaturage kumugirira ikizere bakamutora kugira ngo yongere yubake Amerika, mu ntego ye yo kongera kugira Amerika igihangage kurenza uko iri ubu ngubu.
Bamwe mu baturage n’abategetsi b’Afurika bifuza ko Donald trump yatsinda ndetse bamwe baramushyigikiye cyane muri Afurika Y’Epfo, bati nubwo yatwise umugabane utishoboye na magambo yandi mabi, bemera ko ari umuyobozi ushoboye Kandi utivanga mu gushoza isi mu bibazo.
Umunyamerika witwa John Bolton wakoze mu biro bya perezida Trump igihe yari ku butegetsi,yatangarije BBC ko mu gihe Donald Trump yaba atsinzwe amatora atazigera yemera ibizaba byayavuyemo.
Amakuru yagiye akusanywa mu bihe bitandukanye yerekanaga ko inshuro nyinshi Madamu Kamara Harris yabaga ari imibere ya Donald Trump naho Trump we ntiyahwemye kwerekana ko Kamara Harris atabereye iki gihugu cyane ko amwita umuhinde aho kuba Umunyamerika.
Biteganyijwe ko ejo mu masaha y’umugoroba hazaba hatangajwe iby’agateganyo bibanziriza iby’aburundu, ni mu gihe uza gutorwa azayobora iyi manda nyuma yo kurahira ku wa mbere tariki ya 20 Mutarama,2025.