Amateka y’ubwami bw’u Rwanda
Kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda na rwo rwahoranye ubwami bukomeye mbere y’umwaduko w’abazungu ndetse ntawatinya kuvuga ko bwari bumwe mu bwami bukomeye mu karere muri icyo gihe dore ko hari n’ibibihamya byinshi birimo no kwaguka kw’imbibi zarwo gutangaje kwabaye muri icyo gihe.
Uyu munsi twaguteguriye inkuru ivuga ku bwami bw’u Rwanda cyane, cyane twifashishije ibitabo bitandukanye by’amateka by’umusizi akaba n’umwanditsi Alex Kagame ahanini bigaruka ku rutonde rw’abami 28, bategetse u Rwanda kuva mu 1091, kugeza mu 1960.
Birumvikana cyane ko Ntawaba ashidikanyije avuze ko ubwami bw’u Rwanda bwagize uruhare rukomeye mu guha ishusho n’ubudahangarwa u Rwanda rw’ubu rugenderaho. Hari ingero nyinshi z’abami bagize uruhare rukomeye mu kwagura no kubakira u Rwanda igitinyiro mu mateka, bamwe muri bo dusangamo nka Cyilima II Rujugira, kigeli wa IV Rwabugiri n’abandi benshi tuzagenda tubabwira .
Ubundi bivugwa ko amateka y’u Rwanda yagiye ashyirwa mu nyandiko, ahanini hakoreshejwe ihererekanya bumenyi bwafatwaga mu mutwe, dore ko Abanyarwanda bari abahanga mu kuvuga imivugo, ibyivugo, amahamba, ibisigo n’ibindi.
Bakaba barakoreshaga ihererekanyabumenyi bafata mu mutwe.Bitewe n’uburyo bw’ishyinguranyandiko butari buriho muri ibyo bihe, amateka yagiye amenyekana cyane n’ayabagiye bahiga abandi cyane,cyane mu bikorwa by’indashyikirwa. Iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru usanga ibitabo bivuga ku mateka hari aho bidahuza.
Alexis Kagame n’abandi banditsi, bakoze urutonde hagendewe ku bikorwa bikomeye byaranze ingoma ya buri mwami, igereranya ry’igihe cye cyo kwima na bamwe mu bami bo mu bihugu byari bikikije u Rwanda, ibitero bikomeye byagabwe, inzara zateye, impinduka zidasanzwe mu buyobozi cyangwa mu mibereho ya Rubanda n’ibindi.
Mu nyandiko zakozwe tugenderaho kugeza nanubu, hagendewe kubyo Abiru n’ibisonga by’Abami bagaragaje,uko Abami b’u Rwanda bakurikiranye n’imyaka bimye ingoma, mu buryo bukurikira uhereye mu mwaka wa 1091 kugeza mu wa 1960 ubwo ingoma ya cyami yavanwagaho.
Urutonde rw’Abami bayoboye u Rwanda
1. Gihanga I Ngomijana (1091-1124)
- Kanyarwanda Gahima (1124-1157)
- Yuhi I Musindi (1157-1180)
- Ndahiro I Ruyange (1180-1213)
- Ndoba (1213-1246)
- Samembe (1246-1279)
- Nsoro I Samukondo (1279-1312)
- Ruganzu I Bwimba (1312-1345)
- Cyilima I Rugwe (1345-1378)
- Kigeli I Mukobanya (1378-1411)
- Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)
- Yuhi II Gahima II (1444-1477)
- Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)
- Ruganzu II Ndoli (1510-1543)
- Mutara I Nsoro II Semugeshi (1543-1576)
- Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)
- Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)
- Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)
- Cyilima II Rujugira (1675-1708)
- Kigeli III Ndabarasa (1708-1741) Karemera Rwaka : (Ku rutonde ntabarwa
kuko yabaye umusigarira wa Ndabarasa ubwo yarwaraga amakaburo)
- Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)
- Yuhi IV Gahindiro (1746-……?)
- Mutara II Rwogera (1830-1853)
- Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)
- Mibambwe IV Rutarindwa (1895-1895) Yakorewe kudeta.
- Yuhi V Musinga (1895-1931)
- Mutara III Rudahigwa (1931-1959)
- Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)
Birashoboka cyane ko hari ibitabo byinshi wageraho ugasanga binyuranya n’uru rutonde ahanini bikaba biterwa n’uko impuguke zagiye zishyira amateka y’u Rwanda mu nyandiko zabikuraga mu mashakisha akenshi yakorerwaga ku bantu batandukanye babaga babyibuka.