Amata yabyaye amavuta! Indirimbo True Love ya The Ben yasohotse
Kuri uyu wa kane taliki 26 ukuboza 2024, umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo “True Love”, yakoreshejemo umugorewe Uwicyeza pamella witegura kwibaruka imfura y’aba bombi.
Ni imwe mu ndirimbo zigize alburm ya The Ben yitegura kuzamurikira abantu mu ntangiro z’umwaka utaha, mu gitaramo yise The New year’s groove kizabera muri BK Arena.
The Ben yavuze ko iyi ndirimbo isobanura neza urukundo rukomeye akunda pamella, anavuga ko kumwifashisha mu mashusho y’iyi ndirimbo ari nk’ikimenyetso cy’imabaraga z’urukundo rwa nyarwo.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu, pamella ahishuriye abanyarwanda ko yitegura kwibaruka umwana wabo w’imfura nyuma y’igihe kingana n’umwaka aba bombi barushinze.
“True love” ibaye indirimbo ya kabiri igaragayemo pamella nyuma ya ni forever aherutse gushyira hanze. Ikaba ari indirimbo kandi yatunganijwe na Producer Real Beat mu buryo bwa audio, amashusho yakorwa na John Elarts wakoze ‘Ni Forever’. Ndetse itunganyirizwa muri imwe mu nzu z’umuziki zikomeye hano mu Rwanda izwi nka Country Records.
Aba bombi kandi bavuga ko ubwo bahuraga mu mwaka wa 2019, ubwo bari mu mujyi wa Nairobi muri kenya, ngo ari umunsi utazibagirana mu mateka y’ubuzima bwabo, dore ko ngo amagambo y’urukundo yari mumutima wa buri umwe nta kigereranyo cyayo wabona.
The Ben ati: “Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.”
Ni mugihe Uwicyeza pamella avuga ko we yahuye na The Ben ubwo yari mu marushanwa y’ubwiza muri miss Africa, gusa ngo ibi ntibyari gutuma aburira The Ben umwanya na gato. Ati “Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.”
Pamella kandi avuga ko iteka mu mutwe we hahoramo ishusho itazasibangana y’umunsi uyu mutware yamusohokanaga mu birwa bya Maldives, ari naho uyu The Ben yamwambikiye impeta y’urukundo rwagati mu Nyanja y’abahinde.
Umuhanzi The Ben, ari kwitegura igitaramo afite ku italiki yambere Mutarama 2025, kizabera muri BK Arena.