Guhera ku munsi w’ejo ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata, nibwo abanyeshuri batangiye gusubira ku bigo by’amashuri gutangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Polisi y’u Rwanda irasaba abo bireba bose cyane cyane ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abayobozi b’amashuri n’ababyeyi b’abana, gukora ibishoboka byose kugira ngo bikorwe mu buryo bunoze kandi butekanye.
Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yashishikarije ababyeyi b’abanyeshuri kubohereza hakiri kare kugira ngo bibafashe gutega imodoka zerekeza mu turere amashuri bigamo aherereyemo, asaba n’abayobozi b’ibigo gukurikirana ko bahagereye ku gihe.
Yagize ati: “Muri iki gihe cyo gusubira ku mashuri kw’abanyeshuri, mu mihanda no muri za gare, haba hari urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi zinyuranamo n’abagenzi.”
Hagendewe ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ziteganyijwe kuva ku wa Mbere tariki ya 21 Mata kugeza ku wa Kane tariki ya 24 Mata 2025.
Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata hagiye abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero, Musanze, Nyagatare na Gatsibo.
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata, hari kugenda abiga mu turere twa Nyanza, Nyamasheke, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke, Rwamagana na Kayonza.
Ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata, hazagenda abo mu turere twa Huye, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Ngoma na Kirehe.
Naho ku wa Kane tariki ya 24 Mata, ari nawo munsi wa nyuma, hazagenda abo mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Burera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.