Mu kiganiro minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Olivier Nduhungirehe yagiranye na RBA yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro na Leta zunze ubumwe z’Amerika ku kohereza abimukira binjira muri iki gihugu.
Leta zunze ubumwe z’Amerika yari mu biganiro n’u Rwanda bivuga k’umutekano wo mu karere, yatangaje ko ifite imishinga itandukanye ishaka kugirana n’u Rwanda Ndetse na DR. Congo ndetse muri iyo mishanga hakaba harimo n’uwo wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Mu kwemeza ayo makuru avuga ko u Rwanda rugiye kwakira abo bimukira bavuye muri Amerika Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro na Amerika, anibutsa ko atari ubwa mbere u Rwanda rubikora, kuko n’igihugu cy’u Bwongereza nacyo byabayeho ntibyatanga umusaruro.
Yagize ati “Ntabwo ari ibintu bishya kuri twebwe, muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari baragoswe muri Libya.Ni uwo mwuka turimo wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku Isi, rero ubu turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku n’uku, ariko ibiganiro byo birahari.”
Arakomeza ati :“Aya masezerano yari kuba yaratumye Abongereza barushaho gutekana akanahagarika amato (y’abimukira). Abanyamerika bari kutwereka uko kurinda umupaka biboneye bikorwa, ni igisebo ku Bwongereza.”
Umwaka ushize nibwo igihugu cy’Ubwongereza cyahagaritse umushinga cyari kimaze igihe gisinyanye n’u Rwanda wo kohereza abimukira bava muri iki gihugu baza mu Rwanda, ibi bikaba byaratewe no kutavuga rumwe kwa kuri uwo mushinga kwa bamwe mu bagize inteko y’iki gihugu.
Ibyo guseza amasezerano byatumye minisitiri w’intebe uriho ubu ashyirwaho igitutu na bamwe mu bagize dipolomasi y’ubwongereza bamushinja ko atitaye ku mutekano w’igihugu.
U Rwanda rumaze kwakira abimukira bava mu bihugu bitandukanye birimo Libya, Eritrea, Ethiopia Ndetse na Sudan yepfo, umubare mwinshi muri aba ukaba umaze igihe ugeze mu Rwanda kuburyo batangiye no gukora imirimo itandukanye ibateza imbere.
Leta y’u Rwanda ishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo, ivuga ko ihora ifunguriye imiryango impunzi Ndetse n’abimukira baba bifuza kuza cyangwa koherezwa mu Rwanda.