Amarushanwa agamije kwerekana impano z’abanyeshuri agomba kuzajya ahora aba : Minisitiri w’Uburezi

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Gicurasi 2025 ,Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yashimye intambwe imaze guterwa n’abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse anagaragaza ko amarushanwa agamije kwerekana impano z’abanyeshuri binyuze mu gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa akenewe mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme .

Ibi uyu mu Minisitiri yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yari mu Ishuri ry’Ubumenyingiro, RP-Kigali, ubwo hasozwaga amarushanwa y’ubumenyingiro, azwi nka RP Skills Challenge 2025, yitabiriwe n’abanyeshuri 30 mu byiciro birimo abiga gusudira, ubwubatsi burimo uburanga n’ubugeni, gushyira amashanyarazi mu nganda, ubudozi bugezweho ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu nganda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amarushanwa y’ubumenyingiro yaberaga muri RP Kigali, Minisitiri Nsengimana yasabye ko aya marushanwa agamije gutyaza ubumenyi bw’abanyeshuri no kureba uko biteguye kwinjira ku isoko ry’umurimo yajya aba buri mwaka.

Aho yagize ati ; Nka Guverinoma y’u Rwanda twashyize imbaraga mu guteza ubumenyingiro binyuze mu mashuri ya TVET ndetse twifuza ko abarenga 60 by’abarangiza icyiciro rusange bazajya bakomeza muri aya mashuri . Amarushanwa nk’aya ni ingenzi cyane kuko atuma abanyeshuri bashyira mu ngiro ibyo bigishwa ndetse ibi binabafasha kuzajya ku isoko ry’umurimo bafite byose nkenerwa ngo batangire gutanga umusaruro .”

Minisitiri Joseph yemeje ko yishimiye kuba umwe mu bazatanga ubuhamya bw’imbaraga , guhanga udushya n’impano zidasanzwe zagaragajwe n’abahatanaga muri iri rushanwa .

Abateguye iri rushanwa bemeza ko ryitezweho gutanga amahirwe yo kubona akazi ku baryitwaramo neza kuko bashobora kubengukwa n’abafite inganda ndetse abarusha abandi barahembwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *