Mu kanya gashize ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] zo mu mazi zikorera mu kiyaga cya Kivu zimaze kurasa ku mato y’ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano wo mu kiyaga cya Kivu ubwo zari zigeze ku ruhande rw’akarere ka Nyamasheke .
Amakuru dukesha televiziyo Mama Urwagasabo yemeza ko ubwo ingabo z’u Rwanda ziri gutambuka mu kazi kabo ka buri munsi batunguwe no kumva urufaya rw’amasasu ku bwato bariho bamishweho n’abasirikare ba Kongo nabo bakorera ku ruhande rwa DRC mu kiyaga cya kivu .
Biravugwa ko izi ngabo za Kongo zari zigeze mu gace kari hagati mu kiyaga cya Kivu kegeranye n’ikirwa cy’Ijwi hanyuma zigatangira ku kurasa kuri ubu bwato bwarimo ingabo z’u Rwanda zari zirimo zikora uburinzi bw’ikigoroba nkuko bisanzwe .
Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru , ntacyo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig . Gen Donald Rwivanga yari yabitangazaho gusa amakuru aturuka ku masoko Daily box yizeye aherereye hariya mu karere ka Nyamasheke aratangaza ko habaye gukozanyaho hagati y’impande zombi .
Ibi rero bibaye nyuma mu y’igihe gito gishize , ubuyobozi bw’ingabo z’ u Rwanda zitangaje ko zongeye kuraswaho n’ingabo za leta ya DRC ubwo zatsindwaga mu mujyi wa Goma mu mirwano yari izishyamiranishije n’umutwe wa M23 gusa zikabasha kumira bimwe muri ibyo bisasu byaterwaga .