Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025 , Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo uyobora Repubulika iharanira Demokarasi yatangaje ko ataza kuboneka mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu binyamuryango wa EAC na SADC iteganijwe kubera mu i Dar es salam ahubwo ko yohereje intumwa igomba kumuhagararira .
Bitunguranye , Perezida Felix Tsisekedi yatangaje ko ataza kuboneka muri iyi nama igiye guhuza abapereziba b’ibihugu bibarizwa mu miryango ya EAC na SADC inabarizwamo igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gusa avuga ko haraza kuboneka intumwa inasanzwe muri Guverinoma iraza kuba ihagarariye leta ya Kongo muri ibi biganiro.
Madame Judith Suminwa usanzwe ari Minisitiri w’intebe niwe wahawe inshingano zo guhagararira leta ya DRC i Dar es Salam muri Tanzania muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu .
Abandi baperezida bayobora ibihugu binyamuryango bya EAC na SADC barimo Cyrill Ramaphosa umaze iminsi urebana ay’ingwe na leta y’u Rwanda nawe yamaze gusesekara mu gihugu cya Tanzania muri iki gitondo.
Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barimo Yoweri Kaguta Museveni uyobora igihugu cya Uganda , Uhuru Kenyatta wa Kenya ndetse n’abandi benshi bamaze kugera muri Tanzania .
Aba bakuru b’ibihugu ndetse n’abahagarariye guverinoma z’ibihugu bibarizwa mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba ndetse n’umuryango w’iterambere ry’ibihugu biherereye muri Afurika y’amajyepfo biteganijwe ko bagiye guhurira mu mujyi wa Dar es Salam mu gihugu cya Tanzania , aho byitezwe ko bagomba gufatanyiriza hamwe gushakira igisubizo cyirambye ikibazo cy’umutekano cyimaze imyaka nyagatekeri mu burasirazuba bwa DRC .