Amakuru mashya : Abantu umunani bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abantu umunani ari bo bamaze kwicwa n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, abandi 18 bakaba barimo kuvurwa.
Mu itangazo rimaze gusohoka kumugoroba w’iki cyumweru ,minisiteri y’ubuzima , yatangaje ko ubu habarurwa abantu 26 barwaye iyi ndwara naho abagera kuri munani bakaba bamaze kwitaba barimo batandatu bari bitabye imana ku munsi w’ejo ndetse kuri ubu abagera kuri abagera 18 bakaba bari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima zibifite mu nshingano.
Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko idakwirakwira binyuze mu mwuka.
Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo na kuribwa mu nda, uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
MINISANTE ivuga ko uwahuye n’uwarwaye iyi ndwara, bamushakira aho akurikiranirwa hari abaganga, kugira ngo barebe ko atagaragaza ibimenyetso, yanabigaragaza agahabwa ubuvuzi bukwiriye.
MINISANTE isaba abaturage kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg.
Abantu kandi bagirwa inama yo gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka Sanitizer, n’ibindi.
Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’iki cyorezo, ibizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.
Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda.
Umwaka ushize mu kwezi kwa kabiri, iki cyorezo cyagaragaye muri Tanzania.
Icyorezo cya Marburg ni indwara ikomeye kandi ihitana abantu bayanduye ku kigero cya 90% mu gihe uwayirwaye atitaweho neza. Kugeza ubu ikigereranyo cy’impfu ziterwa na virusi ya Marburg ni 50%, dore ko ubu ibyorezo byica abantu byazamutse bikava kuri 24% bikaba bigeze kuri 88%.
Bivugwa ko iki cyorezo cyakwirakwijwe n’abahanga mu by’ubutabire binyuze mu mirimo y’ubushakashatsi bakoraga kuri icyi cyorezo bwakorerwaga muma laboratoire, bakabukorera ku nkende zo mu bwoko bw’icyatsi zavanwaga mu gihugu cya Uganda, ibi byaje gutuma iyi ndwara itangira gusakara mu nyamanswa nyinshi zo ku mugabane wa afurika mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Kenya, Angola, Afurika yepfo, Zimbabwe na Uganda, iyi ndwara yagaragaye bwa mbere muri Afurika binyuze mu bakerarugendo bari barahuye nizo nyamanswa zari zaranduye.
Uko iyi ndwara ikwirakwira
Iyi ndwara ikwirakwizwa binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uwayanduye, guhuza umubiri n’uwayanduye cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina, gusomana cyangwa mu bindi bikorwa byose byatuma amaraso, ururenda cyangwa andi mazi ayariyo yose yo mu mubiri w’uwanduye agera ku wundi muntu.
Ahandi iyi ndwara yandurira ni mu gutizanya ibikoresho birimo imyenda cyangwa ikindi kintu cyose cyagezweho n’amaraso cyangwa amatembabuzi y’uwanduye iyi ndwara.
Abakozi bashinzwe kwita ku barwayi nabo bashobora kwandura iyi ndwara mu gihe bavura abarwayi bakekwaho cyangwa bamaze kwandura iyi ndwara ya Marbur, ibi biba binyuze mu guhura cyane cyane n’abarwayi mu mu gihe ingamba zo kwirinda iyi ndwara zitakurikijwe neza.
Iyi ndwara kandi ishobora kwandura mu gihe ibikoresho byakoreshjwe mu kuyivura birimo: inshinge, ibiryamirwa n’ibindi byose byakozweho n’abarwaye iyi ndwara bidashyizwe kure y’abantu cyangwa ngo bitwikwe.
Ahandi iyi ndwara ishobora kwandurira ni mu muhango wo gushyingura uwaba wahitanwe n’iki cyorezo, mu gihe abantu baba bakoze ku mubiri w’uwo iyi ndwara yahitanye batakoresheje ubwirinzi.