HomePolitics

Amakuru agezweho : Bikomeje kuba amayobera muri Kenya ; hafashwe ikindi cyemezo ku kweguza Visi Perezida

Mu kanya gashize ,urikiko rw’ikirenga rwa kenya rumaze gufata umwanzuro udasanzwe wo gusubiza ku nshingano uwari Visi Perezida w’iki Gihugu, Rigathi Gachagua wari wamaze kweguzwa akanasimbuzwa prof . Kithure Kindiki   .

Urukiko Rw’ikirenga rwa Kenya kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yuko  ikirego cya Gachagua cyazamuye ibibazo bikomeye birebana n’ iyubahiriza ry’amategeko n’inyungu rusange.

Umucamanza Chacha Mwita niwe umaze gusomera rubanda uyu mwanzuro rubanda dore bakomeje gushyirwa mu rujijo nyuma yuko Rigathi Gachagua yari yegujwe ku munsi wejo akanashakirwa n’uwagombaga ku musimbura kuri uyu munsi nanone akaba yongeye asubijweho by’agateganyo .Umucamanza kandi yanasabye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga gushyiraho Inteko izaburanisha iki kirego.

Umucamanza Chacha ko icyemezo cyo kweguza Gachagua kiba gihagaritswe ndetse hakaba hanagaritswe ishyirwa mu bikorwa ryo gushyiraho umusimbura kugeza tariki 24 z’uku kwezi k’Ukwakira, ubwo iki kibazo kizaba kiganirwaho imbere y’Urukiko.

ku munsi wejo nibwo Abasenateri bangana na 2/3 bya 67 bagize Sena ya Kenya banagize umubare usabwa mu kwemezwa ibyemezo byayo, bemeje ibyaha bitanu birerwa Rigathi Gachagua birimo gukurura amacakubiri ashingiye ku moko, ndetse no kunyuranya n’indahiro yarahiriye, bemeza ko bihagije kugira ngo akurwe ku ntebe ya Visi Perezida.

Rigathi Gachagua washinjwaga ibyaha 11, yahanaguweho bitandatu birimo ruswa ndetse no kunyereza amafaranga ya Leta.Kugeza ubu Perezida wa Kenya, William Ruto wari warahiriye rimwe na Rigathi Gachagua mu myaka ibiri ishize, ntacyo aravuga ku iyeguzwa rya Visi Perezida we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *