FootballHomeSports

Amakipe amwe n’amwe yamaze gukatisha itike yerekeza muri AFCON Morocco 2025

Ibihugu bya Senegal na Burkina Faso biri mu byakatishije itike hakiri kare.

Urugendo rwerekeza mu gikombe cy’Afurika giteganyijwe mu mwaka utaha rugeze ahakomeye aho amakipe atandukanye yamaze gukatisha itike ayemerera gukina iri rushanwa ry’abagabo rizakinwa umwaka utaha.

Imikino ya majonjora nayo irakomeje aho hakinwaga umunsi wa 3 ndetse n’uwa 4, mu matsinda 12 amakipe akomeje guhatana cyane ngo arebe niba yazagaragara ku ruhando Nyafurika umwaka utaha.

Magingo aya, amakipe y’ibihugu 7 arimo Senegal, DRCONGO, Algeria, Cameroon,Burkina Faso,Egypt ndetse na Angola yamaze gukatisha itike, ntituri bwirirwe tugaruka cyane ku gihugu cya Morocco kuko cyo cyabonye itike rugikubita, nyuma yo kumenya ko kizakira iri rushanwa muri Nzeli 2023.

Imikino ibiri ya nyuma isoza amatsinda ikaba iteganyijwe mu kwezi gutaha kw’Ugushyingo aho tunyotewe cyane n’ibizavamo, dore ko bishoboka cyane ko n’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi yakora amateka igasubira muri iyi mikino iherukamo mu mwaka wa 2004,irushanwa n’ubundi ryari ryabereye mu majyaruguru y’Afurika.

Tubibutse ko iyi mikino y’igikombe cy’Afurika byari biteganyijwe ko, yagombaga gukinwa mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2025 gusa biza gukomwa mu nkokora n’imikino y’igikombe cy’isi cy’amaclub yamaze guhindurirwa uburyo ikinwamo kandi nayo ikaba iteganyijwe muri icyo gihe bityo rero, bituma impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’afurika(CAF) ifata icyemezo cyo kurishyira mu gihe cy’iminsi Mikuru dore ko,ari nacyo gihe imikino y’igikombe cy’isi giheruka yabereyemo (Qatar 2022).

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika 2025 ikaba igomba gukinwa hagati ya taliki 21 Ukuboza 2025 ndetse na 18 Mutarama 2026 ari nabwo hazakinwa umukino wanyuma uzabera kuri Prince Moulaye Abdellah stadium iherereye mu mujyi wa Rabat.

Biteganyijwe ko,iyi mikino izitabirwa n’ibihugu bigera kuri 24 bizaba byagabanyijwe mu matsinda 6 agizwe n’amakipe 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *