Amagambo yanyu ntago ahura n’ibyo mukora – Minisitiri Ugirashebuja asubiza mugenzi we w’Ububiligi
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Dr. Ugirashebuja Emmanuel yatangaje ko bibabaje kubona Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi nka Maxime Prevot avuga amagambo adahura n’ibyo asanzwe akora .
Minisitiri Ugirashebuja yatangaje ibi ku munsi wejo tariki ya 18 Werurwe 2025 nyuma y’ubutumwa Maxime Prevot yari amaze gutangariza mu kiganiro yari yagiranye na kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu gihugu cy’Ububiligi bwemezaga ko iki gihugu kizakomeza gushyigikira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu .
Aho Maxime Prevot yavuze ati : ” Ububiligi buzakomeza kubahiriza ihame rimwe ryonyine gusa ariryo kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse no kugendera ku mategeko mpuzamahanga agenga ikiremwamuntu .”
Ugirashebuja nawe yifashije urukuta rwe rwa X yasubije Prevot avuga ko iki gihugu n’uyu muyobozi bongeye gusa nk’abivuguruza mu bijyanye n’amagambo bavuga n’ibyo bakora .
Aho yagize ati : “ikindi gihe kirongeye kirageze nanone aho amagambo yanyu ahabana cyane n’ibikorwa mukora .”
Muri Gashyantare u Rwanda rwahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’Ububiligi ,Ku ya 16 Werurwe, Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi kutivanga mu iterambere ry’u Rwanda anashinja Ububiligi gushinja u Rwanda ibibazo bya DR Congo no gucura umugambi wo gufatira ibihano, nubwo amateka y’abakoloni yijimye ari yo ntandaro y’ibibazo bimaze igihe by’akarere.
Nyuma y’umunsi umwe, leta ya Kigali yahise itangaza ko ihagaritse umubano w’ububanyi n’Ububiligi maze ategeka abadipolomate bose b’Ababiligi kuva mu gihugu mu masaha 48.