Amagambo ya Gen.Muhoozi kuri Tshisekedi yashyize ahaga umudipolomate wa Uganda muri DRC
Matata Twaha Magara, uhagarariye Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nk’Umuyobozi wungirije w’Ibikorwa (Chargé d’Affaires), yitabiriye ibiganiro byihutirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, nyuma y’ubutumwa butunguranye bwatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye na Perezida Félix Tshisekedi.
Ku wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Matata Twaha Magara yagiye mu biro bya Minisitiri Kayikwamba, aho yasabwe gutanga ibisobanuro ku butumwa bwa General Muhoozi kuri Perezida Tshisekedi, ndetse no gusobanura aho Uganda ihagaze ku mubano n’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC ibicishije kuri X yatangaje ko Minisitiri Kayikwamba yasabye amakuru arambuye ku byatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, kugira ngo hamenyekane imyumvire y’iki gihugu kuri ayo makuru ndetse no ku mubano w’ibihugu byombi.
Ubutumwa bwa General Muhoozi ku Mibanire ya DRC n’u Rwanda
Mu butumwa bwa General Muhoozi ku rubuga rwa X (Twitter), yatangaje ko afite gahunda yo gusura Perezida Tshisekedi kugira ngo amusabe amahoro, anagaragaza ko yizeye ko Perezida Kagame ashyigikira amahoro muri DRC.
Nyuma yo gutangaza ibi, Gen. Muhoozi yahise akuraho ubwo butumwa, ariko buracyari ku murongo w’ibivugwa mu bitangazamakuru.
Mu butumwa bwundi yari yatangaje mbere, Gen. Muhoozi yavuze ko Uganda igomba kugira uruhare mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse avuga ko ingabo za Uganda (UPDF) zizafasha uko zishoboye abacancuro b’abazungu bari mu burasirazuba bwa DRC muri Mutarama 2025.
Ibikorwa bya Uganda muri DRC na Politiki y’Umubano
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, Matata Twaha Magara yaje kuganira n’ubuyobozi bwa DRC, hagamijwe gutanga ibisobanuro birambuye kuri politiki ya Uganda ku byatangajwe na General Muhoozi.
Ibi biganiro bigamije gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi, cyane ko Uganda ifite uruhare runini mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibihugu byombi byari bifitanye umubano wuje ibibazo by’umutekano, cyane mu gace k’iburasirazuba bwa DRC, aho hari intambara ziri kubera hagati y’ingabo za DRC n’imitwe yitwara gisirikare.
Ubutumwa bwa General Muhoozi, nubwo bwakurikiwe n’ibiganiro hagati y’impande zombi, bwakomeje kuzamura impaka n’ibibazo mu mubano w’ibihugu byombi.
Inzira ya Luanda
Ku munsi wo ku cyumweru nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Felix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame, bitakibaye.
Ni ibiganiro byagombaga kuba kuri iki Cyumweru, bigaruka ku guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, waturutse ku mutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru ari bwo hari bube inama y’abakuru b’ibihugu yiga kuri ibyo bibazo by’umutekano.
Iyi nama yari igiye guhuza aba bakuru b’ibi bihugu mu rwego rwo gushyigikira ndetse no gusoza ibikorwa bya dipolomasi byajyanaga n’isinywa ry’amasezerano hagati y’intumwa z’impande zombi agamije gukumira amakimbirane ndetse n’icyuka cy’intambara cyarimo gitutumba hagati y’u Rwanda na DRC .
Ibyo impande zombi zishinjanya
Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.
Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.