HomePolitics

Algeria : Abdelmadjid Tebboune yongeye gutorerwa kuba perezida ku majwi angana 94.7 ku ijana

Komisiyo y’amatora yo muri Alijeriya yatangaje ko Perezida uriho muri Alijeriya, Abdelmadjid Tebboune, ufite imyaka 78, yongeye gutorerwa uwo mwanya n’amajwi 94,65%.

Ku cyumweru, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amatora (ANIE), Mohamed Charfi, yatangarije abanyamakuru mu murwa mukuru wa Alijeriya ati: “Mu batoye bagera kuri 5,630,000 habaruwe ko abagera kuri 5,320,000 batoye umukandida wigenga witwa Abdelmadjid Tebboune ku ijanisha rya 94,65%”.

Abahanganye na Tebboune bashyigikiwe n’ingabo barimo Abdelaali Hassani Cherif w’aba conservateurs, watsinze amajwi 3 ku ijana, n’umusosiyaliste Youcef Aouchiche watsinze ku majwi angana 2,1%.

Icyakora, umuyobozi wa komisiyo y’amatora, Charfi, ubwo yatangazaga ibisubizo yavuze ko urwego rwakoze kugira ngo habeho gukorera mu mucyo no guhatana mu bakandida bose.Mu masaha ya mbere y’uwo munsi, ANIE yari yatangaje ko impuzandengo y’abitabira amatora bangana na 48 ku ijana,ariko ntiyigeze itanga umubare w’abatora ku biyandikishije mbere.

Impuguke mu bya politiki zibona kuba Urubyiruko rutashishikajwe no gutora ari ukubera ko mu myaka ibarirwa muri za mirongo habaye igicucu muri politiki ya Alijeriya kubera ko ingabo zabigizemo uruhare.Ati: “Alijeriya yagiye muri demokarasi… buri gihe iyobowe n’umuyobozi utoneshwa cyangwa ushyigikiwe n’inzego za gisirikare hano”.

Yasezeranije kuzamura inyungu z’ubashomeri, pansiyo na gahunda z’imiturire rusange,Alijeriya nicyo gihugu kinini muri Afurika , gifite abaturage bagera kuri miliyoni 45, ni cyo gihugu cya kabiri cy’umugabane gituwe cyane nyuma ya Afurika yepfo cyakoze amatora ya perezida mu 2024.

Muri ubwo bukangurambaga, abarwanashyaka n’imiryango mpuzamahanga, barimo Amnesty International, bamaganye ibihe byo kwiyamamaza by’igihe byaranzwe no gutoteza , gukurikiranwa n’ubutabera kw’abagize uruhare mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango y’itangazamakuru n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *