Watch Loading...
EntertainmentHome

Album y’umuhanzi Bruce Melodie yaciye agahigo mu mateka y’umuziki nyarwanda

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 21 Ukuboza 2024, muri Kigali Universe ubwo Umuhanzi Bruce Melodie yari mu gitaramo cyo kumurika album ye yise “colorful Generation”, bamwe mu bajejetafaranga barambitse ubutunzi bwabo kuri iyi album, bituma uyu muhanzi aca agahigo ko kuba uwa mbere ugurishije album amafaranga menshi mu gihe gito, dore ko mu ijoro rimwe gusa uyu muhanzi yakiriye akabakaba millioni 26, z’amanyarwanda.

Ni album ikubiyeho indirimbo 20, avugako Ari indirimbo zamutwaye igihe kinini, ndetse akanifashisha abantu batandukanye ngo bazihitemo ndetse zinozwe.

Muri iki gitaramo hakoreshejwe CD zigera ku icumi, Aho imwe yari ihagaze agaciro kangana n’amafaranga ibihumbi 300, y’amanyarwanda.

Igitaramo cyari kiyobowe n’umushyushyarugamba LUCKY Nzeyimana, watangiye ashyira umucyu kubijyanye n’agaciro k’izi CD, Aho yavuze ko agaciro kazo gashobora kwiyongera, bitewe n’ubushobozi bw’abaguzi.

Bamwe mu bifite mu by’agafaranga barimo ibyamamare muri muzika, abashoramari batandukanye ndetse n’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi bari bitabiriye iki gitaramo baguze iyi album ku buryo bushimishije.

Umuhanzi Ross kana w’Umunyarwanda yatanze amafaranga angana na millioni 10 y’amanyarwanda, Dj trauma wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, yatanze 1,382,400frw, Shizzo yatanze ibihumbi 500, Babo n’umubyeyi we batanga million imwe y’amanyarwanda.

Si abo gusa Kandi, uwahoze Ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon siporo, bwana Munyakazi Sadate yatanze millioni 5, y’amanyarwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatanze millioni imwe, ndetse na Mushyoma Joseph watanze millioni.

Mubandi bagiye batanga amafaranga, harimo Eric Rutayisire uhagarariye company ya FORZZA Bet watanze millioni 5, uwaje ahagarariye uruganda rwa skol watanze ibihumbi 300, ndetse na Emile wahoze ayobora ONOMO Hotel watanze millioni imwe.

Aba Bose bahuriza ku kuba Bruce melodie Ari umuhanzi bakunda cyane bityo batewe ishema no kumushyigikira muri byose.

Nyuma y’iki gitaramo, uyu muhanzi abinyujije kurubuga rwa X , yashimiye abamushyigikiye ndetse n’abitabiriye iki gitaramo, avuga ko iyo bataza kuhaboneka Atari kubyishoboza wenyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *