
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi bitangiza ibidukikije RICA, yavuze ko icyerekezo 2050 kitazagerwaho bitagizwe uruhare n’ubuhinzi bugezweho.
Dr Ngirente yabivugiye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ubwo yatangaga impamyabumenyi abanyeshuri 81 barangije muri iri Shuri RICA ku nshuro ya kabiri.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yanashimye abanyeshuri 81 barangije amasomo muri RICA , ababwira ko umuhate, ukwitanga n’ubudaheranwa byabaranze mu myaka bamaze biga bitazabapfira ubusa.
Yanabibukije ko ubuhinzi burengera ibudukikije ari ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye.
Ati “Akamaro k’ubuhinzi burengera ibidukikije mu iterambere rirambye ntabwo gashobora kwirengagizwa. Nk’uko byagaragaye mu cyerekezo cyacu 2050, u Rwanda rwiyemeje gushora mu buhinzi bugezweho kugira ngo ruzamure umusaruro no kwihaza mu biribwa.
“Ikindi dushimira RICA ni indangagaciro, ritabagira gusa abagoronome b’icyitegererezo ahubwo ribagira Abanyarwanda beza kuko n’iyo waba uri umugoronome mwiza ariko utari Umunyarwanda mwiza, ntabwo wubaka igihugu. Mwebwe rero muri byombi.”
Dr Ron Rosati, Umuyobozi Wungirije wa RICA, yashimiye umurava aba banyeshuri bakoranye ndetse abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi bavomye muri iri shuri.
Yabasabye kandi kuzagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, ihindagurika ry’ibihe n’iterambere muri rusange.
Iri shuri rikuru rya RICA ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019, aho rifite icyicaro mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Ni ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi, ryashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Howard G. Foundation.

