Aisha yasabye imbabazi abagabo bose nyuma yo kubita amagweja n’ibimonyo
Inkindi Aisha usanzwe ari Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, yasabye imbabazi anavuga ko yabivuze atazi ko ari n’ibitutsi nyuma yo kwita abagabo ibimonyo n’amagweja.
Inkindi Aisha nyuma yo kwita abagabo batabarizwa mu itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba rizwi nka CTU ,amagweja ndetse n’ibimonyo, amaze kubisabira imbabazi nyuma yo gutukwa bikomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abatari bake.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenyakazi ,inkindi Aisha yatunguye ndetse anavugisha abatari bake ubwo yatangazaga amagambo asa nkaho aharabika igitsina gabo muri rusange kitabarizwa mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) ,avuga ko ryatwaye abasore beza gusa maze bagasiga amagweja n’ibimonyo.
Aho yateruye ati :”ariko nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU, kuki yatwaye abagabo bacu bose? Kuki yatwaye abagabo bacu bose agasiga magweja, ibimonyo.” ibi yabivugiye mu kiganiro yakoreye kuri shene yo ku rubuga rwa Youtube yitwa Isimbi Tv ndetse yabivuze asa nkaho abifata nkaho ari ibintu bisanzwe
Mu kanya gashize uyu mukinnyi wa filime amaze gusaba imbabazi ku buryo bweruye nyuma yo kuvuga aya magambo abicishize ku urukuta rwe rwa X ,aho yagize ati :”umugabo wese aho ari musabye imbabazi, nta mutima mubi nabivuganye, nabikoze ntazi icyo bizabyara. Nsabye imbabazi kuko ntabwo nzi gufata umuntu ngo mutuke ariko akantu nakoze kakaba ikosa, nta muntu udakosa mumbabarire. Nsabye imbabazi mbikuye ku mutima.”
Aisha si we wa mbere waba ututse igitsina gabo mu ruhame kuko mu myaka ishize uwigeze wegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 witwa Mutesi Jolly nawe yigeze kumvikana agereranya abagabo nk’inyana z’imbwa nabwo mu kiganiro yakoreraga kuri shene ikorera ku urubuga rwa Youtube.