Aimable Karasira yasabye urukiko ko umutungo we wafatiriwe warekurwa akishakira umwunganizi

Karasira Aimable uyu munsi yabwiye urukiko ko agomba kuburana yunganiwe kandi adashaka umwunganira ahawe n’urugaga rw’abunganira abandi mu mategeko batangwa ku muntu utifashije, avuga ko we afite imitungo ihagije yamufasha kubona abamwunganira mu rubanza gusa yafatiriwe, asaba ko irekurwa.
Karasira umuhanzi akaba n’uwahoze ari umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda yamenyekanye cyane mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube, bamwe babonaga nk’ibinenga ubutegetsi.Ashinjwa ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.
Karasira yagaragaje ko hari umutungo w’amafaranga, amadorali, n’ama Euro uri mu mabanki atandukanye urenga miliyoni 100 z’amanyarwanda avuga ko nawo wafatiriwe mu buryo atazi – amwe muri ayo mafaranga yavuze ko yayashyize muri za banki mbere y’umwaka 2000.
Karasira yagize ati: “ibyo kuyafatira ndabyemera rwose nibakomeze bayafatire kuko ari nk’ibizibiti” cyangwa ibimenyetso by’icyaha.Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka nibwo Me Gatera Gashabana wari usigaye mu rubanza yunganira Karasira nawe yivanye mu rubanza ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.
Urukiko rwavuze ko Karasira afite amahitamo atatu; kwiburanira atunganiwe, kwishyura abamwunganira, cyangwa akanyura mu nzira zisanzwe zo gufashwa n’urugaga rw’abunganira abatishoboye.
Umucamanza yategetse ko Karasira ahawe kugeza ku itariki 5 Ugushyingo (11) ngo ace mu nzira yifuza abone umwunganira, amutegeka kuzagaruka mu rukiko yiteguye kuburana.
Ni icyemezo atishimiye kuko yanze gusinya inyandiko mvugo y’urubanza rw’uyu munsi avuga ko dosiye afite ari nini cyane ko bitamworohera ko icyo gihe azaba yayizeho bihagije.