Guverinoma ya Sudan yatangaje ko iki gihugu cyacanye umubano n’igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma yuko Leta ya Khartoum ishinja iki gihugu giherereye mu cyigobe gukorana bya hafi ndetse no gufasha umutwe w’inyeshyamba za RSF [Rapid Support Services] zikomeje guteza intambara ya gisivili muri iki gihugu .
Iri tangazo rya guverinoma ya Sudan rije nyuma yuko Minisiteri y’umutekano ishinjije uyu mutwe wa RSF kuba inyuma y’igitero cyahitanye ubuzima bw’abantu mu mujyi wa Port Sudan cyabaye ku munsi wo ku cyumweru .
Ku munsi wejo ku wa kabiri ,nibwo Yassin Ibrahim uyobora Minisiteri y’ingabo ya Sudan yashinje igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu kwangiza ubusugire bwa Sudan cyibinyujije mu gufasha umutwe w’inyeshyamba wa RSF .
Kurundi ruhande ariko ,Leta zunze ubumwe z’Abarabu yakunze guhakana inshuro nyinshi ibi birego ishinjwa na Sudan ndetse inatsemba ko nta bufasha na bumwe ijya igenera RSF haba mu buryo bwa gisirikare , amafaranga cyangwa mu buryo bw’imiyoborere .
Imyaka ibiri irashije muri Sudan hatangiye kuba ikotaniro ry’intambara ya gisivili hagati y’ingabo za leta n’uyu mutwe ndetse abarenga miliyoni bahatiwe kuvanwa mu byabo ndetse biteza n’inzara ikomeye muri iki gihugu.
Nk’impamvu y’inkurikizi y’iki cyemezo , Ambassade ya Sudan iri muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu igomba guhita ivanwaho ndetse kandi Sudan nayo yahaye amasaha 48 abadipolomate b’iki gihugu bakoreraga i Khartoum kuba batashye .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?