AGEZWEHO : Hatangajwe ugomba gusimbura Joao Lourenco ku nshingano zo guhuza u Rwanda na DR.Congo

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe watangaje ko Perezida wa Togo , Faure Gnassingbe yahawe inshingano zo kuba umuhuza mushya mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Perezida Faure agiye kuri uyu mwanya asimbuye mugenzi we wa Angola Joao Lourenco uherutse kwegura kuri uyu mwanya aho yemezaga ko akeneye umwanya uhagije wo gukurikirana inshingano nshya yari aherutse guhabwa zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe .

Gnassingbe aramukijwe imirimo ikomeye kuko kuri ubu mu burasirazuba bwa Kongo hakomeje kumvikana urusaku rukomeye rw’amasasu hagati y’umutwe w’inyeshyamba za M23 ndetse ihuriro rya gisirikare riyobowe n’ingabo za Kongo n’imitwe yitwara gisirikare bafatanya irimo FDLR igizwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda mu 1994 na Wazalendo .

Kurundi ruhande ariko ,Mu minsi ishize umutwe wa M23 watangaje ko wavuye mu gace ka Walikale wari umaze warigaruriye ndetse ibi bifatwa nk’ikimenyetso cyo gushaka amahoro mbere yuko abayobozi bawo bahurira n’aba Kinshasa mu biganiro by’amahoro biteganijwe kubera i Doha muri Qatar ku munsi wo ku wa gatatu w’icyumweru gitaha .

Nubwo benshi mu bakurikiranira hafi iby’intambara yo muri Kongo bashima umuhate wa Qatar mu gukemura iki kibazo mu buryo bw’amahoro ariko nanone hari n’abandi bavuga ko kuba ibikorwa by’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe bikomezwa kuburizwamo ahubwo hakimikwa ibya Qatar bishobora kuzatuma habaho ikibazo cyo guhuza ibikorwa bijyanye nuko hari impande ebyiri ziri gukora inshingano zisa ariko mu buryo butandukanye .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *