Afurika y’epfo : abantu 17 bishwe barashwe n’abataramenyakana

Kuri uyu wa gatandatu Polisi yatangaje ko abantu 17 barimo abagore 15, biciwe mu mazu abiri bari batuyemo yegeranye mu mujyi wo mu cyaro muri Afurika y’Epfo.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Athlenda Mathe, yatangaje ko hakomeje gushakishwa aba bakekwa.Iraswa ryabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu mu mujyi wa Lusikisiki mu ntara ya Cape Cape mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo.
Video yashyizwe ahagaragara n’abapolisi yerekanaga ko uku kurasa kwabereye mu mazu abiri yo mu gace kamwe , Polisi yavuze ko abagore 12 n’umugabo biciwe mu nzu imwe naho abagore batatu n’umugabo bicirwa mu rundi rugo. Abagore bane, gusa umugabo umwe n’umwana w’amezi abiri barokotse.
Ibitangazamakuru byo muri ako gace byatangaje ko ibi byabaye mu gihe abantu benshi bari bitabiriye igiterane cy’umuryango mu gihe cyo kurasa, ariko icyateye ubwo bwicanyi ntikiramenyekana.
Ku wa gatandatu, minisitiri wa polisi, Senzo Mchunu, yatangarije abanyamakuru ko hashyizweho itsinda ry’iperereza n’inzobere mu by’amategeko.Ati: “Dufite ukwizera n’icyizere mu itsinda ryoherejwe guca uru rubanza no gusanga abo bagizi ba nabi. ndetse byitezwe ko bashobora kwitanga cyangwa tuzabazana ubwacu ”, Mchunu.
Umuyobozi wungirije wa polisi y’igihugu, Fannie Masemola yagize ati: “Ntabwo tutazi icyabimuteye , ntinazi niba hari umwe cyangwa benshi bakekwaho guhunga”.
Afurika y’Epfo, ni igihugu gifite miliyoni 62, kikaba cyarabonetsemo ubwicanyi bw’abantu bugera kuri 12,734 mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, nk’uko imibare y’abapolisi ibigaragaza. Iyo ni impuzandengo irenga y’abantu 70 bicwa kumunsi ,Kugeza ubu imbunda nizo zitera urupfu runini muri ibyo bihe.
Kurasa imbaga na byo bimaze kumenyekana mu myaka yashize, rimwe na rimwe byibasira abantu mu ngo zabo. Muri Mata 2023, abantu icumi bo mu muryango umwe, barimo abagore barindwi n’umuhungu w’imyaka 13, baguye mu imishwa ry’amasasu ryabereye mu rugo rwabo mu ntara y’abaturanyi ya KwaZulu-Natal.

