FootballHomeSports

AFCON 2025 Q: Nigeria idafite zimwe mu nkingi zayo za mwamba igiye gutana mu mitwe n’Amavubi !

Ikipe y’igihugu ya Nigeria iraza gukina n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ idafite bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba zayo barimo Ola Aina, Stanley Nwabali na Ademola Lookman mu mukino bafitanye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 / Ugushyingo urabera kuri sitade mpuzamahanga ya Godswill Akpabio .

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yo yamaze kubona itike igomba kuyerekeza mu gihugu cya Maroc mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika giteganijwe kuzaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 , iyi ikipe rero bakunze kwitirira Kagoma zidasanzwe yabonye iyi itike nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe na Benin mu mukino wabereye i Abidjan mu gihugu cya Cote D’ivoire .

Bivugwa ko Imvune y’uwitwa Ola Aina yaba ari baringa ahubwo yahamagawe n’umutoza  Nuno Espirito Santo utoza ikipe ya Nottingham Forest mu rwego rwo gukomezanya imyitozo na bagenzi bitegura umukino w’ishiraniro bafitanye n’ikipe ya Arsenal kuri sitade ya Emirates tariki ya 23 /Ugushyingo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza izwi nka English Premier League .

Umunyezamu Stanley Nwabali we yabuze se ku ya 14 Ugushyingo ubwo Nigeria yakinaga na Benin none akaba yahawe uruhushya n’umutoza Augustine Eguavoen kujya kureba umuryango we ndetse no kwitekerezaho muri bihe arimo bitoroshye.

Ku mukinnyi ukina imbere Ademola Lookman, we ntabwo yigeze yitoreza hamwe na bagenzi be kuva iyi kipe yagera muri Uyo [ agace iyi ikipe ikambitsemo ] ku wa gatanu nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Benin.

Biteganijwe ko umutoza Eguavoen aza guha bamwe mu bakinnyi be bakina imbere mu gihugu amahirwe yo gukina kuko bamaze kubona itike bashakaga .

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi i Kigali warangiye ari 0-0 ndetse umunyezamu wu Rwanda Fiacre Ntwari yabaye umukinnyi wumukino nyuma yo gukuramo imipira igana mu izamu inshuro zigera ku icumi .

Intsinzi y’Amavubi kuri uno mukino, nubwo bisa nk’ibigoye cyane iramutse ije iherekejwe nigisubizo cyiza cya mu mukino wa Libiya na Benin byumwihariko Libya iramutse itsinze Benin Amavubi ashobora guhita abona itike yo kwerekeza muri Maroc .

Kuri ubu , u Rwanda rufite amanota 5 mu gihe Nigeria bagiye kwesurana ifite amanota 11 ndetse iri no ku ruhembe rw’iri itsinda, bakurikiwe na Benin n’amanota 7 mu gihe Libiya isigaye inyuma n’amanota 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *