AFCON 2025 : Nyuma yo kwimwa iho iparika indege ; Nigeria yasubiye iwabo shisha itabona !

Nijeriya yanze gukina umikino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika (AFCON) yari ifitanye na Libiya nyuma y’imyitwarire idahwitse yaranze ubuyobozi bwa Libya yagaragaje nyuma yuko banze guha indege yari itwaye ikipe ya Nigeria aho iparika bikarangira isubiye iwayo .

Kuri uyu wa mbere, Ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Nijeriya (NFF) ryemeje ko ikipe y’igihugu yabo yasubiye mu rugo nyuma y’ibibazo byabo byamaze igihe kinini mu kirere cy’ikibuga cy’indege cya Libiya nyuma yo kwimwa aho kuyiparika .

NFF yagize ati: ” itsinda ry’abakinnyi ndetse n’Intumwa za Nijeriya zahagurutse ku kibuga cy’indege cya Al Abraq mu masaha 15.05 [13:05 GMT], zerekeza mu mujyi wa Kano, hanyuma zerekeza mu murwa mukuru wa Abuja.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri NFF, Ademola Olajire, yagaragaje mu magambo icyo yise amakuba yagwiririye izi kagoma zidasanzwe ku butaka bwa Libiya, anavuga ko umukino wari utegerejwe cyane wasubitswe kugeza igihe ubuyobozi bukuru bwa Libiya ndetse n’mpuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru bafashe ingamba zihamye zo korohereza abakina imikino nyafurika.

Ikipe ya Nigeriya yaheze ku kibuga cy’indege cyari cyateganijwe mu gihe cy’amasaha arenga 20 nyuma yuko indege yabo yihariye yabo yari igeze muri iki gihugu ariko ikimwa aho guparika ibyanatumye indege ya Super Eagles yari yagombaga kugwa i Benghazi, ariko indege yabo yerekejwe kuri al-Abraq, ku birometero 230 uvuye aho bari babwiwe guparika .

muri itsinda kandi ikipe ya Libya niyo ifite amanota make hamwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda naho Benin na Nigeria nizo ziri ku gasongero muri iri tsinda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *