AFC/M23 bigaramye ibyo Kuba binjiza 300,000$ ku kwezi!
Ihuriro Alliance Fleuve Congo/M23 ryigaramye ibyo Kuba binjiza akayabo ki 300,000$ buri kwezi nk’uko byatanzwemo raporo n’umuyobozi wa MONUSCO bwana Bintou Keita.
Hashize igihe umutwe wa M23 wigaruriye igice cya Rubaya cyagenzurwaga na FDLR, Mai-Mai Nyatura n’ingabo z’u Burundi aka gace kakaba kazwiho kugira amabuye ya agaciro menshi ariho bishingirwa nu yu muyobozi wa MONUSCO avuga ko uyu mutwe winjiza ayamafaranga mu gihe AFC ahubwo ishinja abagenzuraga aka gace ko bakoreshaga abaturage na bana ku gahato mu gucukura amabuye y’Agaciro Kandi ngo ibi byari bizwi neza na Leta ya Congo ndetse na MONUSCO.
Mu Itangazo ryiri huriro Alliance Fleuve Congo/M23 bagaruka kuri iyi raporo bikomye bikomeye MONUSCO bavuga ko ari ukubaharabika Kugirango batererwe ikizere Kandi bigaragara ko ntakizima ubutumwa bwa ONU muri Congo bwigeze bukora kuva bwahagera.
“Muri 2013 muri DR Congo hari imitwe yitwaje intwaro hagati ya 44 na 50, “mu 2023 iyo mitwe yaratumbagiye igera kuri 255” ku mibare ivuga ko ikesha ONU”.
Bakomeje bagira bati ” ibi byose bigamije guhuza abantu ngo ntibarebe inyungu bwite MONUSCO ikura muri DR Congo”.
Inzobere za ONU zagiye zikora raporo mu bihe bitandukanye ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zimwe zagiye zishinza Urwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23 gusa kurundi ruhande zigashinza Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
kuri ubu buri muntu wese byumwihariko abatuye Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo baribaza amaherezo y’umutekano muke w’iki gihugu dore ko na amasezerano ya Luand yari izingiro ry’amahoro muri iki gihugu birasa nkaho impande zihanganye zananiwe kuyubahiriza icyo zikora akaba urukwitana bamwana ku bibazo bihari ni nkomoko y’abyo nyakuri.