AC Milan yateye intamwe ya mbere mu nzira isinyisha Kylie Walker wa Man city
Ikipe ya Ac Milan yamaze kugana ku musozo w’ibiganiro n’ikipe ya Manchester city bigamije gusinyisha myugariro wayo w’umwongereza witwa Kylie Walker muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu kwezi kwa mbere .
Nkuko ikinyamakuru L’ Equipe cyo mu Bufaransa cyibitangaza ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu , AC Milan yamaze kugeza ibaruwa y’ubusabe bwo kugura uyu mukinnyi mu buyobozi bw’ikipe ya Man city ndetse kuri ubu bakaba bategereje icyo iyi kipe itozwa na Pep Gurdiola iribubasubize .
Ibiganiro by’umuntu ku giti cye hagati ya Ac Milan na Kylie Walker ngo byagenze neza cyane ndetse banemeranya byose birimo umushahara , ubuhimbazamusyi , ingano y’amafaranga azahabwa nyuma yo gusinya ndetse n’ibindi byose impande zombi zigombana .
Bivugwa ko Kylie Walker w’imyaka 34 yamaze kumenyesha umunye- Esipanye utoza ikipe ya Man city witwa Pep Guardiola ko yifuza gusohoka muri iyi kipe haba muri uku kwa mbere ndetse ngo byanakwanga akazasohoka mu mpeshyi .
Ikipe ya AC Milan yo inifuza no gusinyisha umwongereza witwa Marcus Rashford w’imyaka 27 nubwo hagiye hazamo ikimeze nka kidobya ahanini zishingiye ku mafaranga uyu mukinnyi ahembwa ndetse n’amasezerano agifite mu ikipe ya Manchester united .
Ikipe ya Ac Milan nubwo ikomeje kugirana ibiganiro n’ikipe ya Man city ndetse n’umukinnyi ku giti cye gusa ariko ikibazo cy’amafaranga gikomeje kuba ingorabahizi cyane ndetse bishobora gutuma ikipe ya AC Milan itegereza ko Walker asoza amasezerano ye akabona kwerekezayo ku buntu .