
Nibura abantu umunani bapfuye mu ijoro ryakeye ubwo bagerageza kwambuka Umuyoboro w’uruzi w’Ubwongereza bava mu Bufaransa bajya mu Bwongereza nk’uko abayobozi b’Ubufaransa babitangaza.
Perefe w’akarere gaherereye kuri uyu muyoboro, Jacques Billant, yavuze ko ibyabaye byabaye mu ma saa saba za mu gitondo (23h00 GMT] zo ku wa gatandatu ku nkombe z’umujyi wa Ambleteuse uherereye mu majyaruguru.
Uyu muyobozi yanatangarije abanyamakuru bari hafi y’aho impanuka yabereye ati: “Umubare wabo uteye ubwoba, aho abantu umunani bavuga ko bapfuye.”
Yongeyeho ko abarokotse batandatu bari mu bitaro, barimo umwana w’amezi 10 wari urwaye hypothermia.Ubwato barimo bwahagurutse mu ruzi rwa Slack rutemba mu nyanja hagati y’imijyi ya Wimereux na Ambleteuse.
Billant yavuze ko aba abantu uko ari 59 baturutse muri Eritereya, Sudani, Siriya, Afuganisitani, Misiri, na Irani.
Iri tangazo rije mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri abantu 12 bishwe nyuma y’ubwato bagenderagaho bwarohamye mu gihe bagerageza kwambuka Umuyoboro nk’uyu gusa nicyo cyago cyahitanye abantu benshi muri uyu mwaka kandi cyatumye umubare w’abimukira n’impunzi muri uwo muyoboro ugera kuri 37, uva kuri 12 bapfuye mu mwaka 2023.
Ku wa gatandatu, abayobozi bashinzwe umutekano wo mu nyanja bavuze ko abantu benshi bagerageje kwambuka bari mu bwato buto mu minsi yashize bagize impanuka, ndetse aho abantu 200 barokowe mu masaha 24 mu wa gatanu no ku wa gatandatu honyine.
Abayobozi b’Abongereza bavuga ko abimukira n’impunzi barenga 22,000 bageze mu Bwongereza bambutse uyu umuyoboro kuva uyu mwaka watangira.
kurundi ruhande ,Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, biyemeje gushimangira ubufatanye mu guhangana n’ubwiyongere bw’umubare w’abimukira udafite ibyangombwa mu bihugu byombi.
Muri Nyakanga, abantu bane bapfuye ubwo ubwato bwabo bwakongoka bwarohamye ku nkombe za Boulogne-sur-Mer mu majyaruguru y’Ubufaransa.Muri Mata, abantu batanu barimo umwana, bapfiriye mu bwato bwuzuye abantu batwaye abantu 112 baturutse i Wimereux, nko mu bilometero 32 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’icyambu cya Calais cy’Ubufaransa bajya mu Bwongereza.