HomePolitics

Abdullahi Mohamed yatorewe kuyobora intara ya Somaliland ahigitse bikomeye abo bari bahanganye !

Kuri uyu wa kabiri , Abdirahman Mohamed Abdullahi, wari umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Somaliland, yatorewe kuba perezida w’ aka karere kiyomoye ku gihugu cya Somaliya .

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora muri Somaliland yatangaje ko uyu Abdullahi – uzwi ku izina rya Irro wo mu ishyaka rya Waddani yabonye amajwi agera kuri 64 ku ijana, akaba rero yatsinze Perezida Muse Bihi Abdi wari usanzwe kuri uyu mwanya , nk’uko abarwanashyaka bo mu ishyaka rya Kulmiye naryo ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho babitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika.

Igikorwa nyir’izina cy’amatora cyabaye mu cyumweru gishize ndetse aya matora akaba yaratinze kuba imyaka igera kuri ibiri kubera kubura inkunga n’izindi mpamvu zirimo iz’umutekano utari uhamye ku buryo amatora yari bube mu mucyo no bwisanzure.

Abdi washakaga manda ya kabiri nyuma y’imyaka irindwi ari ku butegetsi, yarushijwe nabi cyane kuko yagize amajwi angana na 35%. Mu gihe cyo kwiyamamaza abakandida bombi biyamamaje basezeranya ko bazongera ubukungu bwifashe nabi kandi bagashyira ingufu mu kumenyekanisha Somaliland mu mahanga ,Somaliland, yatangaje ubwigenge bwayo mu mwaka wo mu 1991 .

Inkomoko y’amakimbirane hagati ya Ethiopia na Somalia kubera Somaliland

Ethiopia nk’igihugu kidakora ku Nyanja cyasinye amasezerano na Somaliland, acyemerera gukora ku nyanja, ibintu bishobora guteza umwuka mubi mu Ihembe rya Afurika.

Mu masezerano, Somaliland yemeye guha Ethiopia agace kameze nk’inzira k’ibilometero 20 kazatuma icyo gihugu kiri mu bya mbere bituwe muri Afurika, gakora ku nyanja.

Nubwo Somaliland yiyomoye kuri Somalia mu myaka 30 ishize, ntabwo ifatwa nk’igihugu kigenga kuko itemewe n’imiryango nka Afurika Yunze Ubumwe cyangwa Loni.

Somalia yahise iburira Ethiopia ko ibyo yakoze ari ubwiyahuzi kuko yasinye amasezerano na Leta itemewe. Biteganyijwe ko abasirikare ba Somalia baterana ngo bige kuri icyo kibazo banafate umwanzuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *