Abayobozi 5 b’ibihangange babayeho mu mateka y’isi
Abayobozi 5 b’ibihangange babayeho mu mateka y’isi
- 1. Alexander the great
- 2. Che Guevara
- 3. George Washington
- 4. Nelson Mandela
- 5.Napoleon Bonaparte
Nkuko Umufaransa Napoleon Bonaparte wabaye umwami w’abami ku mugabane w’Uburayi yabivuze mu magambo atazigera yibagirana aho yagize ati:
” umuyobozi mwiza ni wa wundi uzi gukorera ku cyizere.”
Cyangwa se ukavuga ku magambo ya John Quincy Adams wabaye perezida wa Amerika we wavuze ati:
” Igihe ibikorwa byawe abandi babifatiraho urugero cyangwa bibafasha gutekereza kure no kwiga cyane gukora ibirenze, icyo gihe uba uri umuyobozi. Kuba umuyobozi ni ugufasha rubanda, bakagira amatsiko, bakamenya uburenganzira bwabo, inzozi zabo ndetse n’uburenganzira bwo kugira inzozi.”
Muri macye umuyobozi ni nk’ingabo irebera izindi kandi ikaba icyitegererezo ku zindi zose.Nkuko abanyabwenge mu by’imitekerereze y’umuntu Kurt Lewin, Warren Bennis ndetse na Bill George bagiye bagira uruhare mu kuvumbura bimwe mu by’ingenzi biranga umuyobozi nkaho dusangamo ko umuyobozi agomba kuba intangarugero,umufatabyemezo,inyangamugayo,umukangurambaga,umuhuzabikorwa ndetse no kuba azi kwihanganira abandi.
Ni byiza ko usanga umuyobozi mwiza yarubatse inzego zifasha abo ayobora no mu gihe atari hafi yabo, ni mu gihe kandi abayobozi benshi batandukanye ku isi bagiye baba ari ba ntakuka ku byemezo bitandukanye babaga bafashe.
Abayobozi 5 b’ibihangange babayeho mu mateke y’isi:
5.Napoleon Bonaparte
Uyu yabaye umuyobozi w’u Bufaransa. Yatangiye kuzamuka mu butegetsi ubwo muri iki gihugu hari amakimbirane ashingiye ku bwami bwariho icyo gihe n’abifuzaga repubulika.
Nyuma y’impinduramatwara yabaye mu Bufaransa, yaje kujya ku butegetsi. Igisirikare cye gito cyane cyari kigizwe n’abasirikare bake cyatsinze igisirikare kigizwe n’abasirikare benshi.
Mu gihe gito cyane Napoleon yigaruriye umugabane w’Uburayi n’igice cya Amerika y’amajyaruguru. Ku bw’iyo mpamvu, yabashije guhesha agaciro Ubufaransa, buba igihugu gikomeye.
Napoleon yagumye mu mitwe ya benshi ndetse ubuyobozi bwe bwagumye kwibukwa n’amamiliyoni y’abantu kuva yapfa mu 1821 ndetse n’uyu munsi amateka ye yigwa henshi ndetse hari n’ibitabo bitandukanye byamwanditseho.
4. Nelson Mandela
Nyakwigendera Nelson Mandela yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, aba umwirabura wa mbere wari uyoboye iki gihugu. Yagize uruhare rukomeye mu kurwanya akarengane kakorerwaga abirabura mu kazwi nka (Apartheid).
Mandela yamaze imyaka 30 muri gereza. Icyo gihe cyose ntabwo cyatumye areka kurwanya akarengane kakorerwaga abirabura. Akiva muri gereza, yasohotse afite umuhate wo kubirwanya kurusha mbere. Yahise atorerwa kuyobora igihugu biciye mu nzira ya demukarasi.
Umwanditsi w’igitabo ’Long walk to Freedom’ yagaragaje amwe mu magambo ye nkaho yavuze ati “Sinzigera mva muri Afurika y’Epfo, cyangwa ngo manike amaboko. Guca mu bikomeye, kwitamba no kurwana ni byo bitanga ukwishyira ukizana. Kudacika intege ni bwo buzima bwanjye. Nzaguma kurwanira ukwishyira ukizana kugera mu minsi yanjye ya nyuma.”
Nelson Mandela afatwa nk’intwali mu gihugu cy’Afurika y’epfo ndetse akaba yaritiriwe ibikorwa byinshi bitandukanye ku mugabane w’Afurika, akaba yaritabye Imana ku italiki ya 5 Ukuboza 2013 ubwo yari afite imyaka 95.
ANDI MAKURU WASOMA
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
- Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
3. George Washington
Yabaye Perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe z’Amerika,ndetse uyu azwiho kuba yarabaye umuyobozi w’ingabo za Continental Army mu gihe cy’impinduramatwara zabaye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Bwa mbere yabanje kuba umuyobozi w’ingabo mu gisirikare cy’abakoloni mu gihe cy’impinduramatwara. Ni we wagize uruhare mu kugira Amerika uko iri uyu munsi kuko yagiye atekereza ashyiraho uburyo izaba imeze mu myaka yari kuba igiye kuza.
Ibyo yakoze byatumye aba umunyacyubahiro ukomeye,arubahwa arakundwa, ntibyagarukira muri Amerika biba no ku Isi hose. Yashyizwe ku noti y’idorari rimwe leta zunze ubumwe z’amerika zikoresha kugeza magingo aya.
2. Che Guevara
Uyu yabaye icyamamare ndetse n’icyitegererezo kuri benshi by’umwihariko muri Cuba, bitewe n’umutima yagaragazaga mu kurwanya akarengane, cyane cyane atitaye ku gihugu cyangwa ubwoko bw’abantu arwanirira.
Amatwara ya gisirikare n’ibitekerezo bya Che Guevara biracyakurikizwa na benshi kandi yagumye mu mitima ya benshi.
Che Guevara yari yaracengewe n’amatwara y’umuhanga Karl Marx, wigishaga kureshya kw’abantu bose hatagendewe ku mashuri cyangwa imyanya ya politiki.
Mu Kuboza 1953 ni bwo Che Guevara yageze mu gihugu cya Guatemala, cyayoborwaga na Jacobo Arbenz utaravugaga rumwe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika kubera ibitekerezo bye bya gikuminisiti (communiste).
Mu ngendo yakoraga hirya no hino ku Isi zatumye abona uko abantu bari babayeho nabi, bicwa n’inzara n’indwara, bugarijwe n’ubusumbane bakorerwaga n’ababaga babayoboye.
Ibi byatumye Che Guevara atangira kujya mu mitwe y’inyeshyamba kubera gushaka gufasha rubanda rwari rubayeho nabi. Ubwe yigeze kuvuga ko rubanda rugufi rukwiye gufashwa mu buryo bwose burimo ubukungu, kugira amarangamutima no mu mico yabo. Yivugiye ko ari indwanyi mu ntambara akaba malayika murinzi w’abakene ndetse ko azahora ahanganye n’abakire mu ntambara.
1. Alexander the great
Uyu afatwa nk’umwe mu bimye ingoma bakiri bato dore ko yabaye umwami afite imyaka 20, ubwo se Philip yari amaze kwicwa, yaharaniye gukuraho ubujiji bwari bwiganje mu Isi.
Nyuma yo kwicwa kwa se, yatangiye umugambi wo kwigarurira ubwami bw’Ubuperesi nk’uko se yabyifuzaga. Kwigarurira icyo gihugu ntabwo byari bihagije kuri we kuko yakomeje yerekeza mu bindi bice birimo Afuganisitani no muri Aziya rwagati.
Alexander yigaruriye henshi ndetse yitirirwa umujyi yari amaze kwigarurira ubu uherereye mu gihugu cya Misiri. Uyu munsi benshi bamuvuga nk’uwabayeho ejo, kubera ibikorwa yasize ubwabyo byivugira.