HomeIyobokamana

Kigali : Abayisilamu basoje igisibo bari bamazemo ukwezi kose

Kuri iki cyumweru taliki 30 Werurwe idini ya isilamu ryasoje igisibo cya Ramadani ryari rimazemo ukwezi kose ,bizihiza umunsi mukuru wa EIDIL FITRI.

Ni isengesho ryayobowe n’Umuyobozi mukuru w’Idini ya Isilamu mu Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa, rikaba ryabereye kuri sitade ya Kigali Pele stadium ku rwego rw’Igihugu.

Igisibo cya Ramadani ni igihe abayisilamu kumpazisi zose baba biyiriza ubusa, ari nako bakora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gutanga amafunguro ku bayakeneye, kubakira abatishoboye, gusura abarwayi kwa muganga bakabaha ibyo kwifashisha n’ibindi. 

Nyuma yuko abayisilamu bavuye mu isengesho risoza igisibo, biteganijwe ko nkuko bisanzwe bari bwerekeze mu miryango yabo, kugirango basangire n’inshuti n’abavandimwe biganjemo abayisilamu n’abandi bo muyandi madini.

Ni igisibo cyari cyatangiye kuwa gatandatu taliki 1 Werurwe, aho Mufuti w’u Rwanda, sheikh Sindayigaya Mussa, yari yasabye Abayisilamu gukomeza kwegera Imana, gufasha abatishoboye no gusengera igihugu n’abayobozi bacyo muri uku kwezi gutagatifu kwa Ramadani.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *