Abatwara ibinyabiziga basabwe korohereza abanyeshuri bagiye mu biruhuko

Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo by’amashuri, ibigo bitwara abagenzi n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ingendo z’abanyeshuri bava ku mashuri basubira mu miryango yabo, kuborohereza kugira ngo ntihabeho ubukererwe n’izindi mbogamizi zababangamira mu rugendo. 

Abanyeshuri baragirwa inama yo kubigiramo uruhare bambara umwambaro w’ishuri ubaranga, ababyeyi babo nabo bagakurikirana urugendo rw’abana babo kugeza bageze mu miryango.

Nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 ibigaragaza, ikiruhuko cy’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gisoza igihembwe cya kabiri kizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi yasabye ibigo by’amashuri n’abandi bagenzi muri rusange gufasha abanyeshuri mu ngendo zibavana ku ishuri bajya mu biruhuko.

Yagize ati: “Tuributsa abayobozi b’ibigo by’amashuri gufasha abanyeshuri bakabaha indangamanota hakiri kare kugira ngo bibafashe gutegera imodoka ku gihe, bagere mu miryango yabo badakererewe kandi bagakurikirana ko buri munyeshuri wese agenda yambaye umwambaro w’ishuri kugira ngo byorohe kumutandukanya n’abagenzi basanzwe. Abandi bagenzi nabo batega imodoka bibuke ko bagomba gufasha abanyeshuri bagatega mbere mu rwego rwo kugira ngo butabiriraho bataragera iyo bagiye.”

SP Kayigi avuga ko kompanyi zitwara abagenzi mu modoka zigomba kugira uruhare rugaragara mu gutwara neza abanyeshuri birinda amakosa yose yateza impanuka muri iki gihe bagiye kwerekeza mu biruhuko.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *