Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira akabo kagiye gushoboka : Polisi y’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zikarishye zigamije guhashya abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’abanyeshuri batabifitiye impushya, ndetse no muri urwo rwego hakaba hafashwe imodoka 45.
Ubuyobozi bw’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwemeje ko mu cyumweru gishize aribwo iki gikorwa cyo gufata imodoka zose zifashishwa mu gutwara abagenzi cyangwa abanyeshuri, zidafitiwe ibyangombwa cyatangiye hirya no hino mu gihugu .
iki cyiswe umukwabu , Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi atangaza ko cyizanasuma amabisi asanzwe akorera mu bice by’Intara, akaba atwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, na yo akaba yafatwa .
Aganira n’itangazamakuru , umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, avuga ko uyu mukwabu watangiye nyuma yuko bigaragaye ko zimwe muri Koperative zitwara abagenzi zikora mu buryo budakurikije ibyangombwa zahawe ndetse ntizinakorere mu mihanda zahawe gukoreramo, ku buryo byatezaga akajagari bikanabangamira andi makoperative.
aho yagize ati : “Ni yo mpamvu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), twatangije ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga gutwara abantu n’ibintu, imodoka zigera kuri 45 zikaba zimaze gufatwa.
“Uzasanga dufashe urugero nko ku modoka zitwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba, zifatiye Nyabugogo abagenzi bagiye i Remera cyangwa i Kabuga, zahindukira nanone zigafatira i Remera n’i Kabuga, abagenzi berekeza Nyabugogo.
“Ni cyo kimwe no kuri bisi zerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, usanga zikora nk’izifite uruhushya rwo gukorera mu Mujyi wa Kigali, zifatira abagenzi ahazwi nko kuri Ruliba no ku Gitikinyoni.”
Polisi y’u Rwanda yanavuze ko hari ubushobozi bwo gutahura impushya z’impimbano zo gutwara ibinyabiziga z’inyamahanga, bityo ko abazifite bagomba kuyoboka inzira yo gukora ibizamini mu buryo bwemewe.
Kuva muri 2021 kugeza ubu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rimaze gufata impushya zo gutwara ibinyabiziga zo mu mahanga ibihumbi 2,609 z’impimbano.
Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano yo ibivugaho mu buryo bwimbitse :
Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere yingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwaicyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy?iyi ngingo.